spot_img

Lamine Yamal yahawe nimero 10 muri FC Barcelona

- Advertisement -

Ansu Fati ari hafi kurangiza neza igikorwa cyo kugurishwa muri AS Monaco, kandi amakuru avuga ko byose bishobora kurangira uyu munsi. Uyu kuva muri FC Barcelona, uzafasha iyi kipe yo muri Catalonia kugera ku ntego imwe mu zikomeye bari bihaye muri mercato y’iyi ya 2025.

Ansu Fati yarasanzwe yambara nimero 10,  iyi nimero nimwe mu zifite amateka akomeye muri FC Barcelona, yambarwaga n’ibihangange nka Diego Maradona, Ronaldinho, na Lionel Messi.

- Advertisement -

Nk’uko bitangazwa na Mundo Deportivo, iyo nimero ntizamara igihe kinini itagira nyirayo, kuko FC Barcelona yamaze gufata icyemezo ko uzayihabwa ari rutahizamu w’imyaka 18, Lamine Yamal.

- Advertisement -

Ubushize, ubwo Ansu Fati yajyaga mu bwongereza agiye muri Brighton & Hove Albion, Barcelona yahisemo kudatanga nimero 10 kuko nta mukinnyi wari wagaragaza ubushobozi buhagije bwo kuyambara muri shampiyona ya 2023–2024.

Ariko Lamine Yamal yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane w’i Burayi, ahitamo gusezera kuri nimero 19 ye asanzwe yambara, kugira ngo yambare nimero 10 y’icyubahiro. Kuri ubu, abatoza n’abayobozi ba Barcelona bemeza ko uyu musore afite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’igitutu cy’iyi nimero ifite amateka akomeye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles