spot_img

Kurya amagi menshi ni byiza cyangwa ni bibi?

- Advertisement -

Amagi ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi kubera uburyo aboneka byoroshye n’uko aribwa mu buryo bwinshi. Abantu benshi bayafata ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa mu mafunguro yihuse (fast food), kubera uburyo abyara imbaraga vuba. Ariko se, kurya amagi menshi buri munsi ni byiza cyangwa bifite ingaruka ku buzima?

Abahanga mu mirire batandukanye bagaragaje ko amagi akungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha umubiri w’umuntu, ariko kandi bakaburira ku ngaruka zishobora guterwa no kuyarya birengeje urugero. Muri iyi nkuru, turasesengura neza ibyiza n’ibibi byo kurya amagi menshi, kugira ngo umenye uko wayashyira ku rugero rwiza mu ifunguro ryawe.

- Advertisement -

Ibyiza byo kurya amagi menshi (mu rugero ruboneye)

- Advertisement -
  • Intungamubiri nyinshi
    Amagi akungahaye kuri protein, vitamin A, B2, B12, D, na choline, zose zikenerwa mu mikorere y’umubiri.
  • Kongerera umubiri imbaraga
    Buri gi rifite protein nziza ifasha mu bwubatsi bw’imikaya, bikaba byiza cyane ku bantu bakora siporo cyangwa abana bakura.
  • Gufasha ubwonko n’amaso
    Choline iboneka mu magi ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko, naho lutein na zeaxanthin birinda imiyoboro y’amaso.
  • Gufasha kugabanya ibiro
    Kurya amagi ku ifunguro rya mu gitondo bituma wumva uhaze igihe kirekire, bityo bikagabanya kurya kenshi.

Ibibi byo kurya amagi menshi (birengeje urugero)

  • CholestĂ©rol nyinshi
    Igice cy’umuhondo cy’igi kirimo cholesterol nyinshi. Kurya amagi menshi buri munsi bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
  • Kongera ibyago bya stroke
    Abafite umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa diabète bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara stroke iyo barya amagi menshi.
  • Indwara ziterwa n’umwanda
    Iyo amagi atabitswe neza cyangwa atatetswe neza, ashobora gutera mikorobi nka Salmonella igatera impiswi n’indwara zo mu nda.
  • Imvune ku mwijima
    Kurya cyane igice cy’umuhondo cy’igi gishobora gutuma umwijima ukora cyane mu gushungura cholesterol, bikaba byatera ibyago byo kurwara umwijima.

Kurya igi 1 kugeza kuri 2 ku munsi ku muntu muzima ntibigira ingaruka mbi. Ariko ku bantu bafite cholesterol iri hejuru, indwara z’umutima cyangwa diyabete, bagirwa inama yo kugisha inama umuganga mbere yo kurya amagi menshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles