spot_img

Israeli itangiye gusaba Amerika kuyifasha kurasa Iran nubwo ariyo yatangije ibitero.

- Advertisement -

Bimwe bita ngo nta gusangira nudakoramo nibyo biri kuba hagati ya Iran na Israel, kuwa gatanu w’icyumweru gishize Israel yagabye ibitero bikomeye ku gihugu cya Iran ndetse yica bamwe mu basirikare bakomeye b’iki gihugu, gusa Iran nayo si agahugu warasa gutyo ngo birangirire aho, bukeye Iran nayo ntiyatinze yigabije imijyi ikomeye ya iSRAEL maze isukayo urufaya rwa za Missile bituma intambara irushaho gukomera cyane.

- Advertisement -

Iran ivuga ko Israel yarashe ibigo bibiri bya Petrol ndetse no ku kigo cya gisirikare, Israel nayo ivuga ko Iran yishe abaturage bayo bagera kuri 13 ndetse abarenga 200 bakaba bakomeretse kubera ibitero bya Missile zikomeye zarashwe. Kugeza ubu yaba Iran ndetse na Israel nta numwe ugaragaza ko yiteguye kunamura icumu agahagarika intambara ahubwo uko bukeye nuko bwije niko bazana ibitwaro bishya kandi biremereye, Iran yo ivuga ko bazarekeraho kurasa kuri Israel umunsi izahagarika kwiyenza ku bindi bihugu.

Iran kandi ishinja umuryango mpuzamahanga guhengamira ku ruhande rwa Israel kandi bazi neza ko ariyo ihora itangiza intambara ku bihugu, banashinja Amerika kuba yarafashije Iran gutegura no gushyira mu bikorwa ibi bitero byanatumye amakimbirane akomeza kuzamuka hagati ya Israel na Iran.

- Advertisement -

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles