Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko Amerika “igomba guhabwa igisubizo cy’ibyo yateje”, nyuma yo gutera bombe ahantu hatatu h’ibirindiro bya nikleyeri muri Iran.
Pezeshkian yavuze ko Iran itazigera yemera gushyirwaho igitutu cyangwa igasuzugurwa.
Yagize ati:
“Iran ntizigera ishyirwa ku kaboko n’imbaraga z’ubugizi bwa nabi. Tuzakomeza kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, nubwo byadusaba igitambo gikomeye.”
Ibi bivuze ko Iran ikomeje kugaragaza ko izasubiza ibitero byakorewe ku butaka bwayo, kandi ko guhagarika iterambere ryayo rya nikleyeri bitazashoboka binyuze ku gitutu, ahubwo bisaba ibiganiro byubaka cyangwa kubahana hagati y’ibihugu.
Pezeshkian kandi yakomoje ku kuba ibihugu bikomeye birimo Amerika bikeneye kureba kure, aho gushaka guhindura Iran nka igihugu cyoroheje ku butegetsi cyangwa gihora gitegekwa, ahubwo bagomba kuyifata nk’igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge bidasubirwaho.
Mbere yaho, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yavuze ko ibyo bitero bitari bigamije guhindura ubutegetsi, ahubwo ko byari bigamije guhagarika Iran kugira intwaro za kirimbuzi.
Muri icyo kiganiro cyabereye muri Pentagon, General Dan Caine yavuze ko Amerika yateye bombe 14 zo gutobora ibirindiro bikomeye (bunker busters) muri ibyo bitero.