spot_img

Iran Yarashe Za Missile Muri Israel Nubwo Yari Yemeye Gutanga Agahenge.

- Advertisement -

Nyuma yuko Israel isabye agahenge k’amasaha macye ndetse na Iran ikayemerera, ntibyakozwe ko uko byari byitezwe, biravugwa ko abaturage bane ba Israeli baguye mu bitero bya Missile Iran yagabye kuri Israel muriri joro.

Ibiro by’ubutabazi muri Israeli MDA bivuga ko abantu bane bahise bagwa aho missile zarashwe mu majyepfo y’igihugu. Iki gihugu kandi kivuga ko ibi bisasu byarashwe habura amasaha macye ngo igihe cyemeranyijwe cy’agahenge kigere.

- Advertisement -

Iran ivuga ko mu kubahiriza agahenge yemeye yahagaritse kurasa kuri Israel mu rukerera ariko Israel yo ikemeza ko babonye intabaza yerekana ko hari missile ziri kuza mu gitondo cya kare.

- Advertisement -

Aka gahenge gatangajwe hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bibiri Iran na Israel bari kurasana ndetse nyuma y’iminsi ibiri gusa Amerika irashe kuri Iran. Hari amasaha macye kandi Iran nayo yihoreye kuri Amerika ikarasa ku birindiro bya gisirikare muri Qatar na Iraq. Iran ivuga ko nubwo nta masezerano bakoranye na Israel y’agahenge ko ariko Israel nihagarika kuyirasaho nabo badateganya gukomeza kurasa kuri Israel.

Aka gahenge kaje bitunguranye ndetse bamwe batangira gukeka ko Amerika na Israel baba batangiye gutinya Iran bitewe nuko muriyi minsi yose ishize Iran yigaragaje cyane mu bitero bikomeye bya za missile bikaba byarahahamuye abanya Israel nubwo aribo batangije urugamba.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles