Mu mujyi wa Rishikesh mu gihugu cy’u Buhinde, abantu batangajwe n’amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV) agaragaza inka itwaye moto ku muhanda nk’aho ari umuntu.
Iy’inka yaje itambuka, irahagarara imbere ya moto yari ihagaze mu muhanda, maze ishyiraho amaguru y’imbere nk’aho iri kuyizunguza. Nyuma y’akanya gato, moto itangira kugenda nk’aho ari iyo nka iyitwaye!
Abantu babibonye batangajwe cyane. Hari umugore wari hafi n’umwana we, bahise birukanka bihisha kugira ngo batagira icyo ibatwara. Gusa ntacyo yangije kinini, ndetse nta muntu wakomeretse.
Ababonye ayo mashusho banyuzwe n’iyo nkuru itangaje, bamwe bavuga ko iyi mfizi yaba yashakaga kwiyungura uburambe bwo gutwara ibinyabiziga, Abantu ku mbuga nkoranyambaga barayivuze cyane:
Umuntu umwe yagize ati:“Ubu se nyiri moto azabwira polisi ko moto ye yibwe n’inka?”
Undi ati:“Birasa nk’aho iyi nka yari iri gukora igerageza mbere yo kugura moto.”
Mu Buhinde, inka n’izindi mfizi ziba zidegembya mu mihanda kubera ko mu myemerere y’idini ya Hindu, inka zirubashywe cyane. Bityo, abenshi ntibazishyira mu biraro byazo, ari na yo mpamvu iyi nka yabashije kwegera moto itangira no kuyigendaho nk’aho ari umuntu.