Uburusiya bwatangaje ko urukingo rwabwo rw’indwara ya kanseri rukozwe ku ikoranabuhanga rya mRNA rwitwa Enteromix rwageze ku ntsinzi ya 100% mu igerageza rya mbere ryakorewe ku barwayi 48 bafite kanseri yo mu mara manini (colorectal cancer).
Rwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburusiya gishinzwe Ubushakashatsi bwa Radioloji hamwe n’Ikigo Engelhardt cy’Ubuhanga mu Binyabuzima, uru rukingo rukoreshwa mu buryo bwihariye ku murwayi (personalized vaccine), rwifashisha ikoranabuhanga rya mRNA rimeze nk’iryakoreshejwe mu nkingo za COVID-19 kugira ngo bigishe ubudahangarwa bw’umubiri kurwanya ubwiganze bw’uturemangingo twa kanseri mu mubiri w’umurwayi.
Abitabiriye igerageza bavuzweho kugabanuka k’uturemangingo twa kanseri batagize ingaruka zikomeye. Ariko se, n’ubwo intsinzi y’igerageza ry’ibanze yagaragaye, ntibisobanuye ko bizatanga umusaruro urambye cyangwa ko bizakora ku barwayi bose.
Uru rukingo rukenera gutunganywa ku murwayi ku giti cye hashingiwe ku isesengura ry’imiterere ya kanseri ye, bikaba bigaragaza imbogamizi mu micungire nko kubika urukinho m’ubukonje (cold-chain storage) no gukora isesengura ry’uduce duto tw’imyandikire y’uturemangingo (genomic profiling).
Nubwo bigaragaza icyizere gikomeye mu buvuzi bw’isi yose bwa kanseri, hagomba kubaho andi magerageza manini kandi anoze mbere y’uko urukingo rwemerwa n’inzego zishinzwe igenzura hanyuma rugashyirwa mu bikorwa ku isi hose.
Uburusiya butangaje uru rukingo rwa Kanseri nyuma gato yuko perezida Putin akubutse mu bushinwa. Bigaragaza ukuntu ibi bihugu by’ubushinwa n’Uburusiya biri kuzamuka cyane mu ngeri zose, yaba ubucuruzi, igisirikare ndetse n’ubuvuzi.
Hashize imyaka myinshi ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America bivuga ko biri gukora ubushakashatsi mu gukora urukingo rwa Kanseri ariko bakavuga ko batararubona.
Gusa bamwe bavuga ko Amerika n’inshuti zayo bashobora kuba basanganywe uru rukingo bakaba bararwimanye, bibaye ukuri Uburusiya bwaba buteye intambwe ikomeye mu kwigarurira ijambo ku isi hose.
Sibyo gusa mu minsi ishize Uburusiya bwatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa bazaba bashyize hanze urukingo rwa Sida ndetse rukazatangwa ku buntu ku isi hose.