Abaturage bo mu bice bitandukanye bya Paris bongeye guhungabanywa n’ikibazo cy’irondaruhu rishingiye ku idini nyuma yo kubona imitwe y’ingurube yashyizwe imbere y’imisigiti icyenda ku mugoroba wo ku wa 10 Nzeri 2025. Bimwe muri byo byari byanditseho izina rya Perezida Emmanuel Macron, ibintu byahise bitera impaka n’uburakari mu gihugu.
Umuyobozi w’igipolisi cya Paris, Laurent Nuñez, yatangaje ko ibi byabaye ku misigiti ine yo mu mujyi rwagati wa Paris n’andi atanu yo mu nkengero. Yavuze ko iperereza ryihuse ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane ababikoze ndetse n’impamvu yabyo, avuga ko ari igikorwa gikomeye cyo kwibasira umuryango w’Abayisilamu.
Abayobozi b’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Perezida Macron ubwe bahise bamagana kure iki gikorwa, bavuga ko “gishobora guteza umwiryane mu baturage no kwangiza ubumwe bw’igihugu.” Amashyirahamwe y’Abayisilamu mu Bufaransa yasabye inzego z’umutekano kongera ubugenzuzi no guhana ababigizemo uruhare mu rwego rwo kurinda abaturage bayo.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’uruhurirane rw’imyigaragambyo iri kubera mu gihugu no kugerageza gusenya icyizere cy’ubuyobozi bwa Macron. Hari n’abavuga ko hashobora kuba hari uruhare rw’amahanga bigamije guteza akaduruvayo muri politiki y’u Bufaransa.
Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje, ariko ubuyobozi bwa Paris buvuga ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo abaturage bose bumve ko bafite umutekano, by’umwihariko abajyanwa ku nzu z’amasengesho. Iki gikorwa kije mu gihe igihugu kimaze igihe gihanganye n’ibikorwa by’urwango rishingiye ku moko n’idini byiyongera umunsi ku wundi.