Umugore wo muri California witwa Laura Lee Yourex, w’imyaka 62, arimo gukurikiranwa ku byaha bitanu bikomeye ashinjwa harimo kwandikisha imbwa ye yitwa Maya Jean Yourex mumatora no kohereza amakarita abiri yo gutora mu izina ry’iyo mbwa.
Rimwe iyo mbwa yatoye mu matora yo kwibutsa no gukuraho Guverineri Gavin Newsom mu 2021, ubundi yongera gutora mu matora ya primaries mu 2022. Urupapuro rwa mbere rw’itora rwabariwe mu majwi, naho urwa kabiri rurahakanwa, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ibiro by’Umushinjacyaha wa Orange County, witwa Kimberly Edds.
Ibiro by’umushinjacyaha byatangiye iperereza mu mpera z’Ukwakira nyuma y’uko Ibiro bishinzwe amatora bya Orange County bibamenyesheje ko hari umuturage wari wemeye ko yandikishije imbwa ye gutora ndetse akanohereza amakarita y’itora mu izina ry’iyo mbwa.
Biravugwa ko Yourex yashyize amafoto kuri social media, harimo iryo mu Kwakira 2024 rigaragaza tag y’iyo mbwa hamwe n’urupapuro rw’itora rwoherezwa ku butumwa, yandika ngo “Maya aracyahabwa urupapuro rwo gutora” nubwo iyo mbwa yari yarapfuye, ndetse no muri Mutarama 2022 ryerekanye iyo mbwa yambaye sticker iriho amagambo “Natoreye”.
Yourex azitaba urukiko rwa Westminster Superior ku wa Kabiri, aho ashobora gusobanura niba yemera cyangwa ahakana ibyaha aregwa, birimo inshuro ebyiri zo gutora adafite uburenganzira, kimwe cyo kurahira ibinyoma, kimwe cyo gutanga inyandiko mpimbano, ndetse n’ikindi cyo kwandikisha umuntu udahari mumatora.
Naramuka ahamwe n’ibyaha byose, ashobora gufungwa imyaka itandatu.