Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2025, igihugu cya Iran cyashyize mu ruhame umugabo wahanwe nyuma yo gusambanya no kwica umwana w’umukobwa mu mujyi wa Bukan, mu burengerazuba bw’igihugu. Uyu mugabo, utatangajwe amazina mu itangazamakuru mpuzamahanga, yafatiwe igihano cy’urupfu kizwi nk’igikorwa cyo guha isomo sosiyete, ndetse igikorwa cyabereye imbere y’imbaga y’abaturage, bikozwe ku busabe bw’umuryango w’uwo mwana.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’ubutabera Mizan, iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwerekana ingaruka y’amarangamutima n’umubabaro wa sosiyete ku byaha nk’ibi, kandi kiri mu byemezo bifatwa mu rwego rwo kurinda abana n’uburenganzira bwabo mu gihugu. Umucamanza mukuru wa Bukan, Naser Atabati, yavuze ko iki cyemezo cyatewe n’uburemere bw’icyaha, ububabare bw’umuryango ndetse n’ubusabe bw’abaturage.
Iran imaze igihe kirekire ikoreshwa uburyo bw’igihano cy’urupfu mu kurwanya ibyaha by’iterabwoba, ruswa, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane iyo byakorewe abana. Abaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi bakomeje kunenga iyi myitwarire, bavuga ko igihano cy’urupfu mu ruhame kidahuza n’uburenganzira bwa muntu, ariko leta ya Iran yo ivuga ko ari uburyo bwo kurinda umutekano n’imyitwarire rusange y’abaturage.