spot_img

Ifaranga ry’u Rwanda mu mafaranga 10 adafite agaciro muri Afurika muri 2025

- Advertisement -

Nk’uko ubushakashatsi bwa Business Insider Africa bubigaragaza buvuga ko hagati mu mwaka wa 2025, muri Afurika hari ibihugu byinshi byibasiwe n’ihungabana ry’ifaranga. Mu byo byagaragaye, ifaranaga ry’u Rwanda, Rwandan Franc (RWF), riri mu mafaranga 10 afite intege nke muri Afurika, aho idorali 1 (USDT) rigura 1,448.29 amanyarwanda (RWF).

Iyo urebye uko uryo faranga ryagabanutse mu mwaka ushize, ubushakashatsi bwa TalkAfricana bugaragaza ko Rwanda Franc yagabanutseho 19.41 % hagati ya 2023 na 2024 . Ibi biterwa n’ifatizo ry’ibihugu byiganjemo ibicuruzwa bwo hanze, izamuka ry’ibiciro (inflation), n’ikiguzi cy’amafaranga y’impapuro z’amahanga (foreign currency shortage).

- Advertisement -

Mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhangana n’ingaruka ry’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, hari ibihugu bya Afurika bifite amafaranga y’igihugu atagifite agaciro gafatika ugereranyije n’amadolari y’Amerika.

Abacuruzi ku isoko bahanganye n’izamuka rikabije ry’ibiciro nyuma y’uko ifaranga rigwa ku isoko

Dore urutonde rw’amafaranga 10 afite agaciro gake kurusha andi muri Afurika muri 2025:

- Advertisement -

1. São Tomé & Príncipe – Dobra (STN): 1 USD ≈ 22,282 STN

2. Sierra Leone – Leone (SLL): 1 USD ≈ 20,970 SLL

3. Guinea – Franc Guinéen (GNF): 1 USD ≈ 8,657 GNF

4. Uganda – Shilling (UGX): 1 USD ≈ 3,605 UGX

5. Burundi – Franc Burundais (BIF): 1 USD ≈ 2,976 BIF

6. DR Congo – Franc Congolais (CDF): 1 USD ≈ 2,905 CDF

7. Tanzania – Shilling (TZS): 1 USD ≈ 2,653 TZS

8. Malawi – Kwacha (MWK): 1 USD ≈ 1,733 MWK

9. Nigeria – Naira (NGN): 1 USD ≈ 1,554 NGN

10. Rwanda – Franc Rwandais (RWF): 1 USD ≈ 1,448 RWF

Gusa ibi bipimo bishobora guhindagurika bitewe n’ibihe by’ubukungu, ihindagurika ry’isoko mpuzamahanga, n’icyizere cy’amahanga ku muryango w’ubukungu w’igihugu runaka.

Ifaranga rya Sierra Leone (Leone) ni rimwe mu mafaranga afite agaciro gake ku mugabane w’Afurika.

Ese ni iki gitera ihungabana ry’ifaranga?

  • Ifaranga rigira intege nke iyo igihugu gishingikirije cyane ku masoko y’imigabane imwe nk’amabuye y’agaciro, peteroli cyangwa ibikomoka ku buhinzi, bigatuma riba ryoroshye guhungabanywa n’ihindagurika ry’isoko mpuzamahanga.
  • Ibura ry’amafaranga yo hanze (foreign reserves) bituma igihugu kidashobora gutumiza ibintu bihagije cyangwa kugenzura igipimo cy’ivunjisha.
  • Ihagarikwa cyangwa ihindagurika ry’amategeko, hamwe n’imiyoborere idahwitse, bituma abashoramari bata icyizere, bikarushaho guca intege ifaranga.
  • Inflasiyo ikabije ndetse n’imiyoborere mibi y’ingengo y’imari bituma amafaranga y’igihugu atakaza agaciro. Ibi byose iyo byiyongereyeho amakimbirane cyangwa intambara, nk’ibibera muri DR Congo cyangwa Sierra Leone, bituma ubukungu buhungabana bikomeye, bigatuma ifaranga ribura agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Ese amahirwe yo kuzahuka arahari? Yego, ibihugu nka Ghana na Ethiopia byigeze kugira ibibazo bikomeye by’ifaranga, ariko imiyoborere myiza n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zihamye byabifashije kuzahura ubukungu bwabyo.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles