spot_img

Havumbuwe Urushinge Ruterwa Kabiri mu Mwaka rwo Kurinda SIDA.

- Advertisement -

Ku wa 18 Kamena 2025, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) cyemeje urukingo rwa mbere rwo kurinda VIH (virusi itera SIDA) rutangwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka. Abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH bashobora gufata uru rushinge rwitwa lenacapavir kandi ruzwi ku izina rya Yeztugo, ruzajya ruterwa rimwe buri mezi atandatu.

Iyi ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurwanya SIDA kandi ifite ubushobozi bwo guhindura uko icyorezo kibasira abantu. Muri iki gihe, imiti ya HIV yafashije abantu benshi kugabanya virusi mu mubiri ku kigero itakibasha kwanduza abandi, ndetse no gufasha abatarandura HIV kugumana ubuzima bwiza binyuze mu kuyikingira. Ariko gufata ibinini buri munsi byagaragaye ko bigira imbogamizi ku gukurikiza neza gahunda y’imiti, bityo bigatuma ubwirinzi budakora uko byifuzwa.

- Advertisement -

Mu bushakashatsi bubiri bwakozwe n’abahanga ba Gilead Sciences, kompanyi yakoze iyo miti, lenacapavir yagaragaye ko ifite ubushobozi bwo kurinda ku gipimo cya 100%. Dr. David Ho, impuguke muri za virusi, yavuze ko “Gukoresha lenacapavir yonyine nk’ubwirinzi ni ikintu gikomeye cyane. Ifite ubushobozi bukomeye bwo kugabanya icyorezo cya SIDA.” Ariko impuzamiryango n’itsinda ry’abaharanira uburenganzira bw’abanduye SIDA bagaragaje impungenge z’uko ubushobozi bwayo butazagerwaho neza kubera igabanuka ry’amafaranga Leta ya Amerika yashyiraga mu bikorwa byo kuvura no gukumira VIH ku isi hose.

- Advertisement -

Mu Rwanda Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko mu Rwanda hageze urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse rukaba rugiye kuganirwaho mu nama igiye kubera mu Rwanda.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 muri siporo rusange yashyiriweho kubungabunga ubuzima mu Rwanda, Yagize ati “Mu bintu bya SIDA rero hari ikiri kuvugwa gishya, hari agashinge bagiye kujya batera abantu, bakakagutera rimwe mu mezi atandatu kakakurinda kwandura Virusi itera SIDA.”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles