spot_img

Etiyopiya yafunguye ku Mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi yari imaze y’Imyaka 14 yubaka

- Advertisement -

Etiyopiya yatangije ku mugaragaro urugomero (Grand Ethiopian Renaissance Dam), umushinga munini w’amashanyarazi wubatse ku ruzi rwa Nile mu ntara ya Benishangul-Gumuz. Uyu mushinga watangiye mu 2011, utwara miliyari zirenga 5 z’amadolari, akaba arirwo rugomero runini kurusha izindi muri Afurika, rufite ubushobozi bwo kubyara amashanyarazi angana na megawatt 5,150.

Perezida Abiy Ahmed yavuze ko  “iki ari ikimenyetso cy’ubwigenge n’iterambere” kandi izafasha igihugu kugera ku ntego yo guha amashanyarazi abaturage bose no kohereza umuriro mu bindi bihugu byo mu karere. Uru rugomero biteganyijwe ko ruzahindura imikorere y’inganda, kongera ishoramari, ndetse ikagabanya cyane ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyari kimaze igihe kirekire mu gihugu.

- Advertisement -

N’ubwo Etiyopiya ishima intambwe ikomeye itewe, igihugu cya Misiri cyongeye kugaragaza impungenge kivuga ko uru rugomero rushobora kugabanya amazi agera mu gihugu, bikaba ikibazo gikomeye cy’umutekano w’amazi. Abayobozi ba Misiri basabye ko habaho ibiganiro bishya bigamije kugenzura uburyo amazi azajya yuzura mu buryo butabangamira ibihugu nka Misiri na Sudani.

- Advertisement -

Iyi dam ifite ubushobozi bwo kubika metero kibe (m³) zirenga miliyari 70 z’amazi, ikaba ifatwa nk’umushinga w’ingenzi mu guteza imbere ubukungu bwa Etiyopiya. Abasesenguzi bavuga ko kuba ubu yageze ku rwego rwo gutangira gukora ari intambwe ikomeye mu mateka y’igihugu, ariko inashyira igitutu ku mahoro n’ubufatanye mu karere kose.

Ku baturage benshi b’Abanyetiyopiya, itangizwa ryuru rugomero biri gufatwa nk’intsinzi ikomeye itanga icyizere cy’ubuzima bufite umuriro wizewe, ubukungu bukurura imirimo mishya. N’ubwo hakiri impungenge z’ibihugu bikikije, Leta ya Etiyopiya ivuga ko izakomeza ibiganiro n’abaturanyi kugira ngo bose bungukire hamwe ku mushinga usobanuye nk’“umutima w’iterambere ry’igihugu.”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles