Iki kibazo cyibazwa cyane, kandi gikunze gutera urujijo kubera amakuru atuzuye cyangwa atariyo abantu bajya babwirwa. Ariko nk’uko inzego z’ubuzima zibigaragaza, kuboneza urubyaro si bibi, ariko si buri buryo bwabugenewe buri wese agomba gukoresha, cyane cyane abakiri bato.
Ubundi kuboneza urubyaro ni iki?
Kuboneza urubyaro ni igikorwa umuntu akora kugira ngo ahitemo igihe, uburyo n’umubare w’abana ashaka kubyara. Ibi bikorwa hagendewe ku bushake bwe, ubuzima bwe, n’intego afite.
Hari uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro, ariko twabugabanyamo ibyiciro bibiri:
1. Uburyo budakoresha imisemburo (natural or barrier methods):
- Agakingirizo (preservatif)
- Kubara iminsi
- Udukoresho turinda intanga kwinjira (spermicide, diaphragm)
2. Uburyo bukoresha imisemburo (hormonal methods):
- Ibinini (Microgynon, Microlut)
- Inshinge (Depo-Provera)
- Agapira ko mu kuboko (Jadelle)
- Akuma bashyira mu mura (IUD)
Umukobwa utarashaka ashobora kuboneza urubyaro?
Yego, ashobora kubikora. Iyo umukobwa ugeze mu gihe cy’uburumbuke (yabonye imihango), ashobora gusama igihe cyose akoze imibonano mpuzabitsina. Bityo rero, iyo atiteguye kuba umubyeyi, ashobora gukenera uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Ariko hari ibyo agomba kwitaho cyane, cyane igihe agiye gukoresha uburyo bukoresha imisemburo, kuko hari ingaruka z’uburyo bukoresha imisemburo ku bakobwa bakiri bato. Bamwe mu bakobwa bari munsi y’imyaka 21 bashobora kugira ingaruka ku buryo imisemburo yabo isanzwe ikora, bikagira ingaruka z’igihe kirekire ku mikurire harimo, kunanirwa gukora imisemburo y’umwimerere neza, kugira ibibazo by’imihango, kugira ibibazo mu igogora, imikurire y’amabere cyangwa amagufa, kubyibuha cyane cyangwa kugabanuka kw’amaraso y’ingenzi nka ferritine, kugabanuka kwa calcium n’imyunyu ngugu mu magufa, kuba umuntu yakura atarigeze agira ovulation (gusohora intanga)
Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiye kubanza kugisha inama y’abaganga, bakareba niba uburyo runaka bukwiriye ubuzima bwabo.
Ese uburyo bwo kwifashisha ku bakobwa bakiri bato ni ubuhe?
1. Uburyo budakoresha imisemburo:
Ni bwo bwiza ku bana batarabyara, cyane cyane gukoresha agakingirizo, kuko birinda gutwara inda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kubara iminsi, Umukobwa amenya igihe cye cy’uburumbuke, akirinda imibonano mu minsi ishobora guteza gusama inda, ubundi buryo ni Spermicide (Udukoresho turinda intanga kwinjira mu mura).
Ese uburyo bwo kuboneza urubyaro bushobora gutuma umukobwa atabyara?
Oya. Benshi batekereza ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku mbaraga zo gusama. Ariko ntibihagarika burundu ubushobozi bwo gusama. Iyo umuntu ahagaritse kubikoresha, umubiri usubira mu mikorere isanzwe.
Kuboneza urubyaro ukiri umukobwa si ikosa. Ahubwo ni uburyo bwo kwifata, kwirinda no gutegura ejo hazaza heza, buri mukobwa akwiye guhabwa ubujyanama buhagije mbere yo gutangira gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose.
Birasabwa kwitondera uburyo bukoresha imisemburo igihe umuntu akiri muto, hashobora kubaho ingaruka z’igihe kirekire, Gukoresha agakingirizo n’ubundi buryo budakoresha imisemburo ni bwo bukwiriye cyane cyane ku rubyiruko.