Iminwa yacu ni kimwe mu bice by’umubiri byoroshye kandi bisaba kwitabwaho cyane. Hari igihe usanga yaracitse cyangwa yumye bikagutera kubabara no kutumva uburyohe neza. Ese biterwa n’iki? Kandi wabikira ute?
- Impamvu zitera iminwa gucika no kuma
1. UBUKONJE BWINSHI
Mu gihe cy’imbeho cyangwa mu gihe cy’imvura, umwuka uba wuzuyemo ubukonje utuma uruhu rwose rutakaza amazi, iminwa nayo igakama bikayitera gucika.
2. KUBURA AMAZI MU MUBIRI
Iyo umubiri udafite amazi ahagije, iminwa ni kimwe mu bice bigaragaza icyo kibazo mbere. Kunywa amazi make bigira ingaruka ku ruhu no ku buzima rusange.
3. GUSOMA IMINWA KENSHI (Kurya iminwa yawe)
Abantu benshi batekereza ko gusoma iminwa (licking lips) biyifasha koroha, ariko sibyo. Amazi yo mu kanwa aruma vuba, kandi bigatuma iminwa irushaho kumagara.
4. IMITI IMWE N’IMWE CYANGWA INDWARA
Hari imiti cyangwa indwara zimwe zishobora gutuma iminwa ikama. Urugero: imiti y’umusonga cyangwa iyifasha mu kuvura allergies.
- Inama zifasha gukiza iminwa yumye
1. KUNYWA AMAZI MENSHI
Fata nibura ibirahuri 8 ku munsi kugira ngo umubiri ubone amazi ahagije.
2. GUSIGA AMAVUTA Y’IMINWA (Lip Balm)
Hitamo ayarimo Vitamin E, Shea Butter, cyangwa ayandi akora ku ruhu. Irinde ayo arimo alcohol kuko ayumisha.
3. KORESHA UBUKI (Honey Treatment)
Ubuki bufite ubushobozi bwo koroshya no gukiza uruhu. Siga ubuki ku minwa iminota 10-15, ubundi ukarabe.
4. IRINDE GUSOMA IMINWA KENSHI (Kurya iminwa yawe)
Aho kuyisoma, shaka amavuta cyangwa ibindi bigabanya kumagara.
5. KURYA INDYO YUZUYE
Indyo yuzuye irimo imboga, imbuto, amavuta meza (omega-3) bigaragara muma fi nka sardine na salmon.
Niba iminwa yawe ikomeje gucika cyane, igatera ububabare bukomeye cyangwa igira ibisebe bidakira, jya kwa muganga. Ibyo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zindi nk’ibura rya vitamin B cyangwa fungal infection.