spot_img

Dore impamvu 5 zituma abakobwa beza bakundana n’abasore batari beza

- Advertisement -

Ni kenshi abantu bibaza impamvu umukobwa mwiza, uteye neza kandi wifuzwa na benshi, ashobora guhitamo gukundana n’umusore abantu bafata nk’udasanzwe cyangwa udafite ubwiza bugaragara. Ibi bitera benshi kwibaza niba koko urukundo rutagishingira ku isura gusa. Ariko igisubizo kirumvikana, urukundo rw’ukuri rugendera ku mutima, si ku maso.

Dore impamvu 5 zituma abakobwa beza bakundana n’abasore batari beza ku mubiri, ariko bafite ibindi by’agaciro karenze isura.

1. Bamuha Umutekano w’Umutima

- Advertisement -

Abasore batari beza ku mubiri kenshi baba bafite umutima wicisha bugufi, bumva kandi bita ku mukobwa ku buryo amugiraho ituze ritaboneka ku bandi bose bamwirukira.

2. Ntibamwiharira cyangwa ngo bamushyire ku igitutu

- Advertisement -

Abasore batari “popular” cyangwa bafite igikundiro kinini, baba bazi ko uwo bakunze bamubonye nk’impano. Ntabwo bamuhatira ibintu cyangwa ngo bamugire igikoresho, ahubwo baramwubaha kandi bakamwitaho.

3. Bagira Urukundo rwimbitse rutari urwo ku isura gusa

Abasore bamwe badafite “uburanga” baba bafite umutima uzi gukunda, kubabarira no gufasha, ibintu umukobwa wese watekereza ejo hazaza aba akeneye.

4. Bamenya gusetsa no gushimisha umutima

Ubwiza bushobora kurambirana, ariko umuntu uzi kugutera akanyamuneza, akagusetsa no kukwereka ko wihariye, arusha agaciro umuntu wambaye neza gusa.

5. Baba bazi guharanira uwo bakunze

Iyo umusore atari umunyagikundiro, akenshi arakora cyane ngo yerekane agaciro ke. Ntibiba ku isura, biba ku bikorwa, indangagaciro, no ku gukomeza kukwitaho igihe abandi batakikwitayeho.

Uburanga si bwo buzubaka urugo. Umuntu ugufasha gukura, agukunda by’ukuri, aguha amahoro n’icyerekezo ni we ukwiye guhabwa amahirwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles