Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yasohoye iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza mashya ku ikoreshwa, itumizwa, itangwa n’icuruzwa ry’imbunda zitagenewe kwica, zishobora gukoreshwa mu kwitabara. Izi ntwaro zitagenewe kwica (non-lethal guns) zikoreshwa mu guhosha imyigaragambyo cyangwa mu kwitabara mu buryo bugamije guca intege aho kwica, Ntanubwo zishobora gutera umuntu ubumuga buhoraho cyangwa kumwica, ahubwo zimubuza gukora ibikorwa runaka by’igihe gito.
Izi ntwaro zishobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa birimo kurwanya inyamaswa, mu mikino ya siporo, imurikabikorwa ndetse n’ibindi bikorwa bito by’umutekano. Kugira ngo umuntu abone uburenganzira bwo gutunga cyangwa gukoresha imbunda yo kwitabara, bisaba gusaba uruhushya rwihariye ruhabwa n’inzego zibishinzwe.
Kugira ngo umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyemererwe gutumiza, imbunda zitagenewe kwica n’ibikoresho bijyana na zo nk’amasasu, n’ibindi bisaba kubanza gusaba uruhushya binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Amabwiriza mashya yagaragaje ko inzego ebyiri za Leta zifite ububasha bwo gutanga ubwo burenganzira aribo Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ushinzwe uruhushya rwo gutumiza, gusohora no gucuruza imbunda, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ushinzwe gutanga uruhushya rwo kuzitunga, kuzikoresha no kuzihererekanya.
Usaba agomba kwandikira urwego rubifite mu nshingano ibaruwa isobanura ubwoko bw’uburenganzira asaba, iherekezwa n’ibyangombwa nk’indangamuntu cyangwa pasiporo ku bafite nibura imyaka 21, icyemezo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyatanzwe n’umuganga wemewe, n’icyemezo cyerekana ko adakatiwe n’inkiko. Ibigo bisaba uruhushya bigomba kugaragaza icyemezo cy’ubucuruzi, abakozi babifitiye ubumenyi, ububiko butekanye, ubwoko n’ingano y’imbunda bashaka gutunga, ndetse n’umwirondoro w’abantu bashinzwe kuzitunga no kuzikoresha.
Abahawe uruhushya na bo bafite inshingano ko buri kwezi bagomba gutanga raporo ku mikoreshereze y’imbunda cyangwa ibikoresho byazo mu gihe habayeho gukoresha iyo mbunda bigomba guhita bimenyekanishwa kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi.
Biteganyijwe kandi ko Polisi y’u Rwanda na Minisiteri bazajya bakora ubugenzuzi kabiri mu mwaka ku mbunda n’aho zibitswe kandi bashobora no gukora andi magenzura igihe icyo ari cyo cyose.
Iteka rya Minisitiri riteganya ko umuntu cyangwa ikigo cyatanzweho uruhushya rwo gutunga, gukoresha cyangwa gucuruza imbunda zitagenewe kwica ashobora kurwamburwa cyangwa rugahagarikwa, mu gihe atubahirije amabwiriza abigenga. Ibi bishobora guterwa n’ibyaha birimo gutanga amakuru atari yo ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunda, kutubahiriza amategeko agenga izi ntwaro, cyangwa igihe habonetse impamvu y’umutekano ishobora gushyira igihugu cyangwa abaturage mu kaga. Rero, uruhushya rushobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa rugakurwaho burundu, kandi Polisi igafata imbunda zikamburwa nyirazo.
Amabwiriza kandi ateganya ko igihe imbunda cyangwa ibikoresho bijyana na zo bigaragaye ko bitagikora cyangwa bitagikenewe, nyirabyo agomba kwishyura igiciro cyo kubyangiza. Ariko urwego rubishinzwe nirwo rugena aho ibyo bikorwa bibera n’uko bikorwa. Ibi byose bigamije gukumira ikoreshwa nabi ry’izi ntwaro no kurinda umutekano w’abantu n’ibintu.
Abarenze ku mategeko bashyirwaho n’iri teka bashobora no gukurikiranwaho icyaha, bagahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka 25, hamwe n’ihazabu iri hagati ya 300,000 Frw na miliyoni 10, bitewe n’uburemere bw’icyaha bakoze. Kandi ku bantu cyangwa ibigo byari bisanzwe bifite imbunda mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho, bahawe amezi atandatu yo kuzuzanya n’ibisabwa n’aya mategeko mashya. Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa kuva ku wa 23 Mata 2025 ubwo yasinywaga na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.