Mu buzima bwa muntu, urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye ariko kandi bigoye gusobanura. Abantu benshi bahura n’amarangamutima akomeye, rimwe na rimwe bagatekereza ko bakunzwe by’ukuri, nyamara igihe kikagaragaza ko byari iby’akanya gato cyangwa irari ry’igihe gito. Ibyo bituma uhorana ikibazo wibaza uti: “Ni gute wamenya ko urukundo urimo ari urukundo nyarwo?”
Nubwo urukundo nyarwo rutarangwa no gukabya cyangwa imirwano y’amarangamutima, rufite ibimenyetso bigaragara, bihamye kandi bitarimo gushidikanya. Iyi nkuru iragaragaza ibimenyetso birindwi bikunze kuranga abantu bakundana by’ukuri.
Dore ibimenyetso 7 bikunze kuranga urukundo rw’ukuri:
-
Ubwitonzi n’Amahoro mu Mutima
Iyo uri mu rukundo nyarwo, wumva utuje, nta guhagarika umutima ngo uribaza niba agukunda koko. Urukundo rw’ukuri ruguha amahoro mu mutima. Ukamenya ko unezerewe uko uri, nta bwiru cyangwa gushidikanya buri kanya.- Advertisement - - Gukura Hamwe
Urukundo rushingiye ku mikurire yombi bivugwa ko abari mu rukundo bafatanya gutera imbere, Ntihabeho kumwe aba umuzigo kuwundi. Kuba hamwe si ugushakisha ufite ibya mirenge, ahubwo ni ugufatanya kuzuzanya, no gukemura ibibazo mwembi. -
Wumva ushobora kuba uwo uri we nta bwoba
Mu rukundo rw’ukuri, ntugomba kwigira undi muntu ngo ukundwe. Umukunzi wawe yemera uko uri, n’iyo ufite inenge. Nta gukabya ngo wishushanye cyangwa ngo uhore uhindura imyitwarire kugira ngo uhuzwe n’undi.
-
Igihe kigoye ntikibatandukanya
Nubwo mushobora kugira ibihe bitoroshye, urukundo nyarwo ntiruterwa icyizere n’ibibazo. Muvugana, mwihanganirana, mugashaka uko mukemura ibitagenda neza. Urukundo nyarwo ntirusenyuka kubera ibihe bibi.
-
Ibikorwa biruta amagambo
Guvuga “Ndagukunda” biroroshye, ariko urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi. Nko kukwitaho mu gihe urwaye, kukumva, no gufashanya mu bihe bigoye. Urukundo si amagambo gusa, ni ukwerekana ko umukunda buri munsi.
-
Kubahana muri byose
Urukundo rw’ukuri ntirugusaba kwigengesera ku bitekerezo cyangwa ku myemerere yawe. Mukubahana nubwo mwaba mutabona ibintu kimwe. Nta kumugundira cyangwa kumuhatira guhinduka.
-
Murareba mu cyerekezo kimwe cy’ejo hazaza
Iyo uri urukundo rw’ukuri, mugira inzozi z’ahazaza hamwe. Niba mubiganiraho, mugategura uko muzabana, uko muzubaka ubuzima bwanyu, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko urukundo rwanyu rufite intego kandi rutagamije gusa iby’ako kanya.
Nubwo urukundo rutabura imbogamizi, iyo rufite ibi bimenyetso, ruba rushingiye ku kuri, kwihangana, n’urukundo rufatika. Mu gihe benshi bashobora kwitiranya urukundo n’ibyiyumvo bikabije, igihe kirageze ngo tumenye ko urukundo nyarwo akenshi ruba rwihangana, kandi rutarimo gushidikanya.