spot_img

Donald Rose, Umusirikare wari wararokotse intambara ya kabiri y’isi, yapfuye.

- Advertisement -

Donald Rose, umwe mu basirikare bakuru barokotse Intambara ya Kabiri y’Isi yose mu Bwongereza, yapfuye ku myaka 110, ahagana ku cyumweru gishize. Rose ni we wari usigaye ari umusirikare mukuru kurusha abandi mu Bwongereza wari waritabiriye iyo ntambara ikomeye yahinduye amateka y’isi. Yitabiriye ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye by’isi, harimo muri Afurika, mu Butaliyani ndetse no mu Bufaransa. Aho yanyuze mu bikorwa bikomeye birimo no gufasha mu gikorwa cyo kubohora ahari ibigo by’imbohe by’Abanazi, birimo na Bergen-Belsen.

Mu mezi make ashize, muri Gicurasi 2025, Rose yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 80 y’umunsi wa VE Day (Victory in Europe Day), yambikwa n’imidali y’icyubahiro irimo n’’Legion d’Honneur’ y’Ubufaransa. Yanahawe icyubahiro cyitwa Freedom of the Borough n’umujyi wa Erewash.

- Advertisement -

James Dawson, umuyobozi w’ako karere, yavuze ko Donald Rose yari umuntu udasanzwe:

- Advertisement -

“Ni intwari nyakuri. Abatuye Erewash bazahora bamwibuka nk’umwe mu batubereye urugero mu kwitangira igihugu no kurwanya ivangura.”

Urupfu rwa Donald Rose ni igihombo gikomeye ku Bwongereza no ku batuye isi muri rusange. Yabaye ishusho y’ubutwari, kwihangana no kwitanga ku bw’amahoro. Inkuru ye izahora itanga isomo ku isi yose, nk’intwari yaharaniye ko isi iba nziza kurushaho.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles