Mu Bwongereza, amazina ya David Fuller yabaye ikimenyabose kubera ibikorwa bye by’akumiro: mu gihe cy’imyaka irenga 15, yakoze ibyaha bya kinyamaswa ku mibiri irenga 100 y’abapfuye mu bitaro bya leta, anemera ko yishe abagore babiri mu 1987.
Uyu mugabo wari ushinzwe gusana ibikoresho mu bitaro bya Kent & Sussex na Tunbridge Wells, yakoraga ibyo byaha mu ibanga rikomeye, yinjiraga mu byumba bibikwamo imibiri ku manywa, nta muntu n’umwe umubajije ibyo akora.
Ubushakashatsi bwakozwe na guverinoma bwagaragaje ko ibyabaye bidaterwa gusa n’imyitwarire mibi ya Fuller, ahubwo byatewe no kudakurikiza amategeko, kubura igenzura, n’abakozi batitaye ku bimenyetso byari bihari. Hari aho yagiye mu byumba birenga 400 mu mwaka umwe ntawe umubajije.
Nyuma yo kugaragarizwa ibimenyetso bikomeye birimo amashusho n’amafoto, David Fuller yemeye ibyaha bye byose, ndetse ubushinjacyaha buvuga ko ari bwo bugizi bwa nabi bwa mbere ku mibiri y’abitabye Imana bwabayeho mu Bwongereza.
Ubu bushakashatsi bwavuyemo ibisubizo 17 by’ingenzi byagenewe ibitaro byose, harimo gushyiraho CCTV, gukumira abakozi kwinjira bonyine aho habitse imibiri, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa bidahwitse.
Iyi nkuru ni isomo rikomeye ku rwego rw’ubuzima: icyubahiro cy’abitabye Imana kigomba kubahirizwa, kandi nta muntu n’umwe ukwiye kugirirwa icyizere cyarenze urugero nta kugenzurwa.