Uwahoze ari Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro, yakatiwe ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri, gufungwa imyaka 27 muri gereza, azira kugerageza guhirika ubutegetsi. Icyo cyemezo cyavuye mu rubanza rw’amateka rwabereye mu Rukiko rw’Ikirenga, rwagize ingaruka zo gucamo igihugu ibice no kurakaza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yahise atangaza ko hazaba igihano cyo kwihimura.
Yahamijwe icyaha cyo kuyobora “umutwe w’abagizi ba nabi” wakoraga ibishoboka kugira ngo “akomeze ubutegetsi bwe bw’igitugu” muri 2022, nubwo yari yatsinzwe amatora n’umukuru w’igihugu uriho ubu, Luiz Inácio Lula da Silva.
Ku majwi ane kuri rimwe (4/1), Urukiko rw’Ikirenga rwamuhamije icyaha, rumukatira imyaka 27 n’amezi atatu y’igifungo. Ni inkuru iteye impungenge ibaye mu gihe hasigaye gato hejuru y’umwaka ngo habe amatora ya perezida yo mu 2026.
Ubucamanza bwa Brazil kandi bwihanangirije America ku gushaka gutera ubwoba ubutabera bwabo ko ntacyo bashobora guhindura na kimwe.
Jair Messias Bolsonaro yayoboye Brazil kuva muri 2019 kugeza 2023 ubwo yasimburwaga na Lula da Silva arinawe uriho ubu.