Urupfu burya ni igice ntasimburwa kigize ubuzima bw’umuntu, ube umukire cyangwa se umukene uko bimeze kose iherezo ry’ikiremwamuntu ni rimwe, ni urupfu.
Icyakora buri gace kagize isi gafite uburyo gaherekezamo umuntu wabo uba wapfuye dore ko aba atazagaruka mu buzima ukundi.
Muri iki gihe bumwe mu buryo bwo guherekeza abapfuye ni ugutwika umurambo (cremation), ni ingingo itavugwaho rumwe yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ariko ni igikorwa kibaho mu bihugu byinshi ndetse bikaba bivugwa ko no mu Rwanda vubaha ubu buryo buzashyirwa mu itegeko muburyo bwo kurengera ubutaka.
Gutwika umurambo ariko nubwo wakumva ari agashya kaba kageze mu gihugu cyacu, ni igikorwa kimaze imyaka ibihumbi gikorwa mu bice bitandukanye by’isi.
Ariko se benshi bajya bibaza ngo ubundi umurambo w’umuntu bawutwika gute, bakoresha iki, bikorerwa he, hasabwa iki? Benshi baziko ari ugutwika nk’utwika imyenda ishaje ariko abantu bacye cyane nibo bazi inzira za nyazo binyuramo ngo umurambo w’umuntu utwikwe. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubibereka byose.
Mbere yuko batangira igikorwa cyo gutwika umurambo wa nyakwigendera hari ibikurikizwa inzira kuyindi kugira ngo bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bihesha icyubahiro nyakwigendera.
Inzira ya mbere, Iyo abo mu muryango wa nyakwigendera bamaze kumusezera neza, ukuriye uwo muryango cyangwa ufite mu nshingano igikorwa cyo gutwika umurambo hari ibyangombwa abanza gusuzuma ko byuzuye, ibi birimo: urwandiko rwemeza ko umuntu yapfuye koko rutanzwe na muganga, urwandiko ruriho imikono y’abagize umuryango we rwemeza ko bemera icyo gikorwa cyane ko iyo cyatanngiye kidashobora guhagarara. Izi nzandiko iyo zimaze kuboneka umubiri werekezwa mu cyumba cyabugenewe kugira ngo utegurirwe gutwikwa. Aha harimo gukarabya, guhanagura no kwambika umurambo, hano basuzuma ko nta bintu by’agaciro nyakwigendera yari yambaye bakabimukuraho kereka iyo byemejwe ko nabyo bigomba gutwikwa hamwe n’umurambo.
Icyakora ibikoresho byashyizwe mu mubiri bizirana n’ubushyuhe bukabije bibanza gukurwamo ngo bitaza guteza impanuka mu gihe cyo kuwutwika. Iyo birangiye umubiri ushyirwa mu isanduku y’igiti cyangwa ya pulasitike kuburyo biza koroha ko iza kuyongana n’umurambo, izi sanduku si zimwe zihenze zikoreshwa mu gushyingura ahubwo ziba zikoze mubintu byoroheje ngo hagabanywe n’igiciro cyo gutwika.
Nyuma yibi umurambo werekeza mu cyumba cyagenewe gutwikirwamo, iki kiba cyubakishije ibikoresho bibasha guhangana nubushyuhe bukabije, reka tubibutseko iki cyumba kiba kirimo ubushyuhe burenga dogere 600. mu gutwika umurambo hifashishwa umuriro w’amashanyarazi cyangwa se gaze (gas) umubiri ukimara kwinjizwa muriki cyumba imiryango yacyo ihita yifunga ndetse igikorwa kikaba kiratangiye, mu gutwika ibice byoroshye by’umubiri birimo uruhu, imikaaya ndetse n’inyama zo mu mubiri imbere nizo zibanza gushenguka bitewe n’ubushyuhe bwinshi cyane, ibi kugira ngo bibe bifata hagati y’isaha n’amasaha abiri bitewe n’ingano y’umubiri bari gutwika.
Uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera amagufa mato nayo atangira gushenguka ibi rero bituma icyari umubiri w’umubiri hasigara amagufa manini kandi akomeye ndetse n’utuvungukira. Kugira ngo igikorwa kigende neza iki cyumba bisaba ko kigira ubushyuhe bwinshi kandi budahindagurika, iyo gutwika umurambo birangiye bafata umwanya kugira ngo habanze hakonje babone gukuramo ibisigazwa by’umurambo.
Icyakora iyo gutwika umurambo birangiye hakurikiraho igikorwa cyo gukuramo amagufa (skeleton) maze agashyirwa mu mashini yabugenewe (cremulator) bakayasya ibivuye muriyi mashini babivanga n’ivu ryasigaye ubundi bigashyikirizwa umuryango wa nyakwigendera. Ivu rivuye mu murambo riba ripima hagati y’ikiro kimwe n’ibiro birindwi bitewe n’ingano y’umubiri wa nyakwigendera.
Iri vu rihabwa umuryango niwo uhitamo kurikoresha uko ubyumva harimo abarigumana mu rugo mu rwego rwo kwibuka uwabo ari hafi aho, hari abarishyingura mu nyanja rikajyanwa n’amazi, hari abarijyana mu nzu zabugenewe zirimo nabandi benshi ndetse hari n’abahitamo kurishyingura mu mva bagataba bisanzwe. Mu idini ry’abahindu bavuga ko gutwika uwatabarutse ari kimwe mu bice byo gukura roho ye mu mubiri maze igasubira aho yaturutse, aba ivu barishyingura mu nyanja cyangwa mu mugezi.
Aba Kristu n’aba Islam burya ntabwo bemera cyane igikorwa cyo gutwika umurambo kuko bizera ko nyuma y’ubu buzima bwo ku isi hari ubundi ndetse n’izuka niyo mpamvu bahitamo gushyingura umubiri uko wakabaye mu mva. Mu bihugu nk’ubuyapani gutwika umurambo nigikorwa kizwi cyane kandi gikorwa n’abantu hafi ya bose bitewe nuko ari igihugu kitagira ubutaka buhagije bwo kubakaho amarimbi.
Ariko se wowe wakwemera ko batwika umurambo w’umuntu wawe wapfuye?