Ubisanga ahantu hose, kuva mu ndiba z’inyanja nini ku isi nka Atlantika, kugeza ku dusongero tw’imisozi miremire ku isi nka Everest, ntahantu na hamwe wajya ngo ubure kuhasanga pulasitike (plastique), ni ibikoresho bimaze gutera impungenge ku isi hose kuko byangiza ubuzima bw’ibiremwa byinshi ndetse bikagira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere, ariko noneho bamwe babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’ubushakashatsi bwagiye hanze.

Abahanga mu bushakashatsi baherutse gutangaza ko babonye uduce duto twa pulastike (microplastics) mu matembabuzi y’abagore ndetse no mu ntanga z’abagabo, ibi rero byatumye impungenge ziba nyinshi ku hazaza h’imyororokere ya kiremwamuntu kuko utu duce duto cyane twa plastike tugira ingaruka mbi cyane mu mimerere myiza y’intanga zishobora kuvamo umwana. Utu duce twagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 29 ndetse no ku bagabo 22, amatembabuzi aba mu mura w’abagore yagaragayemo cyane izi plastike ndetse n’indanga z’abagabo biba uko.
Uwari uyoboye ubu bushakashatsi Dr Emilio Gomez wo muri kaminuza ya Murcia muri Espanye, we avuga ko mwene utu duce tutaboneka mu bice by’imyororokere gusa ahubwo biboneka no mu bindi bice by’umubiri w’umuntu, rero ngo ntabwo byabatunguye kuzisanga no mubice by’imyororokere ahubwo igikomeye nukuntu abagore 69 ku ijana bose babibasanzemo ndetse n’abagabo 55 ku ijana bikaba uko.
Plastike ubu yamaze kuba kimwe mubikoresho bikorwamo ibintu byinshi twifashisha m’ubuzima bwa buri munsi, nyamara hashize imyaka myinshi abahanga berekana no plastike ari umwanzi w’ubuzima bwa muntu ariko uko bivugwa ninako zikomeza kwiyongera mu bantu kuva ku bana bato kugeza ku basaza bahura nazo umunsi kuwundi.