Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun ndetse n’ikipe ya Manchester United, André Onana, yahuye na Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida wa Burkina Faso, mu ruzinduko rwamuranze.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Onana yashimye byimazeyo urugwiro yakiranye na Ibrahim Traore, agaragaza ko yagize ibyishimo byinshi kubera uko yakiriwe. Yagize ati: “Nishimiye cyane kwakirwa na Nyakubahwa Kapiteni Ibrahim Traoré, Perezida wa Burkina Faso akaba n’Umukuru w’Igihugu. Ndashimira cyane Perezida ndetse n’Abanya-Burkina Faso bose ku bw’urugwiro n’ubuntu bangaragarije. Uru ruzinduko rwatumye menya neza ukuntu iki gihugu gifite abantu beza n’umuco ukomeye. Byari uburambe budasanzwe kandi bwuzuyemo amasomo. Nifurije Burkina Faso kuzagira ahazaza heza.”
View this post on Instagram
Uru ruzinduko rwa André Onana i Ouagadougou rwagaragaje ikimenyetso cy’uko umubano hagati ya siporo n’ubuyobozi ushobora guteza imbere ubumwe, icyubahiro n’iterambere ry’Afurika. Ni urugendo ruzasigara mu mateka y’ubuzima bwa Onana, ariko runaba isomo ryiza ku bagize uruhare mu kubaka Afurika yunze ubumwe kandi ishyira imbere indangagaciro zayo.