Nyuma y’umunsi umwe gusa Amerika itangaje ko yarashe ibisasu biremereye muri Iran ahantu hatatu hatandukanye ndetse ikemeza ko yagamburuje Iran ikaba itazongera kugerageza gukora ibisasu bya kirimbuzi, kuri ubu ubutegetsi bwa Amerika bwasohoye amakuru mashya avuga ko nubwo barashe ibyo bisasu mu rukerera rwo ku cyumweru, ariko batazi ahantu nyakuri Iran yari yarimuriye ibikorwa byayo cyane cyane ubutare bwa Uranium (iraniyumu) buyunguruye neza.
Visi Perezida wa Amerika JD Vance avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakagirana ibiganiro na Iran mu minsi ya vuba kuburyo bizasiga bamenye neza aho Iran yahishe mwene ibi bikoresho bibura gato ngo bibyazwemo igisasu kirimbuzi. Amerika ivuga ko kugeza ubu Iran ifite ibikoresho byuzuye neza byakorwamo intwari 9 cyangwa 10 za kirimbuzi ariko ikemeza ko bitayorohera gukora izi ntwaro kuko ibikoresho bari kwifashisha Amerika na Israel babisenye mu bitero bamaze iminsi bagaba.
Leta ya Iran yo ivuga ko ntabindi biganiro izongera kugirana na Amerika kuko amerika yabatengushye kenshi mu gihe ibiganiro byabaga bigeze kure, byahumiye ku mirari ubwo Amerika yagabaga ibitero by’indege kuriki cyumweru ndetse na Israel bafatanyije. Kugeza ubu byemezwa ko iyi Uranium Iran ifite aricyo kintu gikomeye giteye inkeke abanyamerika ndetse aricyo kintu Iran izahora ikangisha cyangwa yifashisha mu rwego rw’ibiganiro.
Amerika na Israel bavuga ko ibitero Amerika yakoze byabatwaye imyaka 26 babitegura ndetse bikaba byaragenze neza, bavuga ko nubwo byakozwe ariko inkambi bari bakeneye gusenya zangiritse byoroheje batazisenye burundu uko babyifuzaga. Gusa Israel yo yemeza ko ifite amakuru ya nyayo y’ubutasi yerekana ko Iran yari yaramaze kwimura ibikoresho byose bya nkenerwa birimo na Uranium itunganyije neza yakorwamo ibisasu (military grade uranium).
Iran nayo ubwayo itangaza ko ibikoresho byabo by’ibanze ntanakimwe cyangiritse kuko byari byaramaze kwimurwa bikajyanwa ahantu hatekanye.