Igikakarubamba ni igihingwa cyagiye gihabwa agaciro gakomeye mu mateka y’abantu batandukanye ku isi kubera ubushobozi gifite bwo gukiza no kurinda. N’ubwo benshi bacyibona nk’ikimera cy’inkingo n’uruhu, amateka yacyo agaragaza ko cyakoze byinshi birenze ibyo dutekereza.
Hiroshima nyuma y’igisasu
Nyuma y’aho igisasu cya kirimbuzi kigabwe kuri Hiroshima mu 1945, ubutaka bwahindutse amatongo, ibimera byose bitwikwa n’ubushyuhe bukabije. Abaturage benshi bari bazi ko ubuzima bushobora kutazasubira kuri ubwo butaka. Ariko hashize igihe gito, abaturage batangajwe no kubona igikakarubamba gitangiye kumera mu nkengero z’aho igisasu cyagabwaga. Ibi byabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko ubuzima bushobora kongera gutangira no mu gihe byose byasaga n’ibyamaze kurimbuka.
Igikakarubamba cyahise gihabwa agaciro nk’igihingwa cy’icyizere, kuko atari cyo cyongeye kwera mbere y’ibindi, ahubwo cyanifashishwaga mu kuvura ibikomere n’inkovu zatewe n’ubushyuhe n’imirasire mibi yatewe n’icyo gisasu. Abaturage bagikataga bakavanamo amazi bashyira ku mubiri bikabafasha kuruhuka. Iyo nkuru yaje no kuba igice cy’ubuvanganzo bw’Abayapani, aho igikakarubamba cyafatwaga nk’ikirango cy’ubuzima bushya n’ihumure.
Mu Misiri ya kera
Mu Misiri ya kera, igikakarubamba cyitwaga “Igihingwa cy’ubudahangarwa.” Abami n’abamikazi nka Cleopatra na Nefertiti bakoresheje amazi yacyo mu kurinda uruhu no kumererwa neza mu busitani bw’ubuhehere. Cyakoreshejwe no mu gutegura imibiri y’abapfuye bashyinguwe kubera imiti yica udukoko ibamo.
Mu Bugereki bwa kera
Umuganga w’umunyabugenge w’Umugereki, Hippocrates (sekuru w’ubuvuzi bw’iki gihe), yakoresheje igikakarubamba mu kuvura ibikomere, indwara z’uruhu, n’uburibwe. Abasirikare b’Abagiriki na ba Romani bagitwaraga nk’igikoresho cya mbere cy’ubuvuzi ku rugamba.

Muri Aziya y’amateka
Mu Bushinwa no mu Buhinde, igikakarubamba cyitwaga “Icyatsi cy’ijuru” cyangwa “Umuti w’ubuzima.” Cyakoreshejwe cyane mu kuvura indwara z’igifu, uduheri, n’indwara z’uruhu, ndetse cyizerwaga ko cyongera imbaraga mu mubiri.
Mu nyandiko za Bibiliya
Igikakarubamba kivugwa muri Bibiliya, cyane cyane muri Yohana 19:39, aho Nikodemu yazanye igikakarubamba n’imyubati mu gupfunyika umurambo wa Yesu. Ibi byagaragazaga ko cyari gifite agaciro gakomeye no mu migenzo ya gihanga n’iyobokamana.
Isi y’iki gihe
Muri iki gihe, igikakarubamba gikoreshwa cyane mu bikoresho by’ubwiza n’isuku, nk’amavuta y’uruhu, amasabune, n’amashampo. Gifite vitamini nyinshi nka A, C, E na B-complex, kikungahaye ku myunyu ngugu nka zinc, calcium na magnesium. Ku isi yose, gifatwa nk’igihingwa cy’agatangaza kubera uko cyihanganira ibihe bikomeye kandi kikaba gifite ubushobozi bwo kugarura ubuzima.
Igikakarubamba si ikimera gisanzwe, ni icyatsi cyanditse amateka mu buryo butangaje, kigaragaza ko ubuzima bushobora gukomeza no mu mwijima mwinshi. Ubutaha tuzagaruko ku ndwara cyivura ndetse n’uburyo gikoreshwamo