spot_img

AMAKURU MASHYA: Trump Yatangaje Amahoro Yuzuye Hagati ya Israel na Iran

- Advertisement -

Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko Israel na Iran bemeranyije guhagarika imirwano yose, mu bwumvikane bwiswe “Ceasefire yuzuye kandi idasubirwaho”. Ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Kamena 2025, nyuma y’intambara yamaze iminsi 12 hagati y’impande zombi.

Trump yavuze ko amahoro agiye gushyirwa mu bikorwa mu byiciro, aho Iran izahagarika ibikorwa bya gisirikare mbere, hanyuma Israel ikabikurikira nyuma y’amasaha 12. Yashimiye impande zombi ku bw’ubwitonzi bwabo, avuga ko aya ari amahirwe mashya ku karere ko mu Burasirazuba bwo hagati.

- Advertisement -

Nubwo Israel na Iran ubwazo zitaratangaza ku mugaragaro iby’iyo ceasefire, abasesenguzi bavuga ko igikorwa cyamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi hari icyizere cy’uko ibiganiro by’amahoro birambye bishobora gutangira. Trump yavuze ko iyi ntambwe ari “amasezerano y’amateka ashobora gutuma akarere kava mu mwuka w’intambara kabayemo igihe kirekire.”

Amahoro aramutse ashyizwe mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, byagabanya cyane ihungabana mu karere ndetse n’ingaruka ku bukungu ku isi, by’umwihariko ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli. Ibi binatanga icyizere cy’uko ibintu bishobora gusubira mu buryo, nubwo hakiri impungenge ku kuba impande zombi zizubahiriza ibyo bemeranyijweho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles