Mu Buhinde, hari amategeko abuza umugore gushyingiranwa n’abagabo barenze umwe, hagiye havugwa imigenzo ya kera igihabwa agaciro mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu ariko ikaba itemewe muri icyo gihugu. Ibi byagaragaye vuba aha, ubwo abavandimwe babiri bo mu cyaro cya Himachal Pradesh bashyingiwe umugore umwe, ni umuhango gakondo wabaye mu ibanga ariko ukaza kumenyekana, bituma bivugisha benshi mu Buhinde no hanze yabwo.
Nubwo polyandrie uburyo bwo gushyingirwa abagabo barenze umwe b’itemewe n’amategeko y’igihugu cy’u Buhinde, hari aho byemewe bitewe n’umuco n’amateka y’aho hantu. Mu bice bimwe by’icyaro, imiryango ikunze gushyira imbere gukomeza umutungo no kutawuca mo ibice, bigatuma bashyigikira ko abagabo bavuka ku mubyeyi umwe bashyingirwa umugore umwe, kugira ngo ubutaka bwabo n’ubutunzi ntibucike mo ibice byinshi.
Iyi nkuru irongera kugaragaza ukuntu imico n’umuco gakondo bishobora kujya imbere y’amategeko mu bihugu byinshi, ndetse bikagaragaza icyuho kiri hagati y’iterambere rishingiye ku mategeko n’ubuzima bw’abaturage basanzwe.
Ese ubona byaba ari byiza ko amategeko ahinduka akemera imigenzo nk’iyi, cyangwa hari aho bigomba guhagarara? Tubwire icyo ubitekerezaho.