Hari igihe umuntu abaho yumva ko byose bimeze neza, ariko mu by’ukuri ubuzima bwe buri mu kaga. Niba ukora ibintu bimwe na bimwe buri munsi, n’ubwo bisa nk’ibyoroshye, bishobora kwangiza ejo hazaza hawe mu buryo bwihuse ariko bucece. Iyi nkuru igufasha kwisuzuma, kumenya aho uhagaze, no gufata umwanzuro wo guhindura ubuzima bwawe hakiri kare.

Igihe ni umutungo udasubira. Buri munsi ukoresha amasaha yawe ureba televiziyo, kuri telefone, kuri TikTok cyangwa mu biganiro bidafite umumaro, uba wiyicira ejo hazaza. Niba udashobora kugenera umwanya intego zawe, utekereze ko wowe ubwawe uri intambamyi y’iterambere ryawe.
“Gusa amasaha 2 ukoresheje nabi buri munsi ni amasaha 60 mu kwezi, ni hafi icyumweru cyose utakaje nta n’icyo wagezeho.”

Igihe cyiza cyo gutangira ni uyu munsi. Ejo ntabwo kizigera kiba icyizere. Iyo ushyizeho gahunda y’uko uzatangira ejo, uba uri kwihisha ukuri. Ubu ni bwo buryo bwo kwiyicira ubuzima buhoro buhoro, kuko uzasanga imyaka ishize utaragira aho ugera.

Ubuzima bwawe buri mu kaga niba buri munsi wakangutse uhita winjira mu bikorwa utatekerejeho, utisuzumye, utarateguye. Guhora uhugijwe n’ibyo abandi bavuga, ibiri kuba ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ibyo abandi bashaka, bikubuza gutekereza ku buzima bwawe bwite.
“Ubwonko butaruhutse, bufata ibyemezo bibi. Iyo ubwonko bwawe buhugiye ku bintu bitagufasha, uba uri kwisenya utabizi.”

Ubuzima bwawe buri mu kaga niba wakangutse buri munsi ukajya mu kazi cyangwa mu bikorwa utishimiye. Iyo utazi aho werekeza, buri rugendo ruba rutakaye. Gukorera ku nyungu y’abandi, kutagira intego, cyangwa gukora ibyo isi igutegetse aho gukora ibyo wowe wiyemeje, ni uburyo bwo kwisenya buhoro buhoro.

Niba utita ku mirire yawe, kuruhuka, gukora siporo cyangwa gusoma, ubuzima bwawe buri mu kaga. Umubiri wawe ni wo murima w’imbuto z’inzozi zawe. Niba utawuha ibyo ukeneye, ibyo wifuza ntuzabigeraho.
Impinduka ni wowe ziturukaho, Ubuzima bwawe bushobora guhinduka kuva uyu munsi. Banza wiyibutse ibi: “Ubuzima bwawe ni umusaruro w’icyo uhora ukora, si icyo ushaka gusa.” Hindura akantu gato buri munsi, wirinde ibyo bintu 5, hanyuma uzatangira kubona impinduka.