Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryatangaje ko “riri mu gahinda” kubera urupfu rwa Jota n’umuvandimwe we Andre Silva.

Urupfu rwa Jota hamwe n’umuvandimwe we Andre Silva, nawe wari umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya Penafiel, rwatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal.
Liverpool nayo yatangaje ko “Yatunguwe kandi ibabajwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Diogo Jota.”
View this post on Instagram
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Esipanye bibitangaza, aba bombi bapfuye nyuma y’impanuka y’imodoka barimo yabereye ahitwa Zamora, muri Esipanye.