Perezida Donald Trump yatangaje kuri uyu wa gatanu ko “nta gushidikanya” yatekereza kongera kugaba ibitero ku bikorwa bya nuclear bya Iran, igihe cyose yaba abona ko ari ngombwa. Ibi yabitangaje mu gihe ubuyobozi bwe bukomeje kugaragaza icyizere ko ibitero Amerika iherutse kugaba ku byicaro bya nuclear muri Iran byagenze neza, nubwo nta makuru mashya y’ubutasi aratangazwa yemeza ko Iran yasenywe burundu muri gahunda yayo ya nuclear.
Trump yagize ati: “Yego, nta gushidikanya, byaba ari ibintu bikomeye. Ni ibintu byansaba kumva koko bikwiye,” ubwo yabazwaga niba yatekereza kongera kugaba ibitero mu gihe raporo nshya z’ubutasi zaba zerekanye ko Iran irimo kongera gutunganya uranium.
Yongeyeho ko atatekereza ko Iran izasubira muri gahunda ya nuclear vuba, nyuma y’ibitero by’akozwe na Leta y’Amerika. Ariko kandi, ntabwo yagaragaje impungenge ku bijyanye n’aho hashobora kuba hari ibikorwa bya nuclear bya Iran bikorerwa mu ibanga, avuga ko Iran na IsraĂ«l bose bashishikajwe no kubaho kuruta ibindi byose muri iki gihe.
Trump yagize ati: “Bumvise bananiwe. Kandi n’Abanya-Israël nabo barananiwe. Naganiriye nabo bombi, bose bashakaga ko ibintu birangira. Twakoze akazi gakomeye. Ubu icyo batekereza ni ejo hazaza, uko bazabaho.”
Hari impaka zikomeye mu Nteko ya Amerika nyuma y’inama yabereye muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Abarepubulikani benshi bashimangiye ko ibitero byagize icyo bigeraho, mu gihe Abademokarate benshi bagaragaje gushidikanya, bavuga ko uranium igihari, kandi ko bidashobora kwemeza ko gahunda ya Iran ya nuclear yasenywe.
Abadepite nka Nancy Pelosi na Ro Khanna bavuze ko hakiri ibibazo byinshi bitarabonwa ibisubizo, kandi ko hakenewe uburyo bwemewe bwo kugenzura n’ubushishozi bwa dipolomasi, kugira ngo ikibazo cya Iran gikemurwe burundu.