Jeff Bezos na Lauren Sánchez batangiye ibirori by’ubukwe bwabo buzamara iminsi itatu mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani, kuva ku wa 26 kugeza 28 Kamena 2025. Ibi birori byitabiriwe n’abashyitsi b’icyubahiro bagera kuri 200–250, barimo Oprah Winfrey, Kim na Khloé Kardashian, Leonardo DiCaprio, Ivanka Trump, Jared Kushner, Mick Jagger, Orlando Bloom, Usher, Umwamikazi Rania, na Bill Gates, bukaba bwariswe “ubukwe bw’ikinyejana.”
Biteganyijwe ko bazasezerana ku wa 27 Kamena muri Basilika ya San Giorgio Maggiore, hakazaba n’igitaramo cy’umuhanzi Matteo Bocelli, umuhungu wa Andrea Bocelli. Ni ibirori bazaba birimo n’igitaramo cyabambaye isura ya The Great Gatsby, bizabera ku bwato bwa Bezos bwitwa Koru, n’ibirori bikomeye bya nyuma bizabera ahitwa Arsenale, nyuma y’uko bahinduye ahagombaga kubera ibirori kubera impamvu z’umutekano.
- Advertisement -
Nubwo amafaranga y’ibi birori atavugwaho rumwe, hari abavuga ko ari hagati ya €30 na 40 miliyoni, abandi $50 miliyoni, abategura ubukwe bavuga ko 80% by’abatanga serivisi ari Abanya-Venice, kandi abashyitsi bahamagarirwa gutanga inkunga ku mishinga y’umuco n’ibidukikije. Umuyobozi w’umujyi, Luigi Brugnaro, yavuze ko ubu bukwe “buzazana inyungu za miliyoni z’ama-euro ku bukungu bw’umujyi.”
Abaturage ba Venice n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira nka “No Space For Bezos”, bakoze imyigaragambyo bamagana ubukwe nk’ikimenyetso cy’ubusumbane bukabije, urujya n’uruza rurenze urugero, n’ugufata ahantu rusange nk’ah’abantu ku giti cyabo. Ariko abategura ibirori bemeza ko bafite ingamba zo kudahungabanya abaturage, kandi ko bagomba kurengera umuco, no gushyigikira ubukungu bw’aho bukorewe.
- Advertisement -
Sánchez na Bezos basohotse muri hoteli ya Aman. Sánchez, umugeni wa Bezos, yari yambaye ikanzu ya kera yo mu mwaka wa 2003 yakozwe n’umuhanzi w’imideli Alexander McQueen. Iyo kanzu yari ifite umwihariko w’uko ugaragaza intugu (off-the-shoulder), kandi ni imwe mu myambaro y’imitako igezweho yambarwa n’ibyamamare ku munsi nk’uwo wihariye.Ivanka Trump ( Umukobwa wa President Donald Trump ) yari yambaye ikanzu irimo uturabo yakozwe n’umunyamideli uzwi witwa Oscar de la Renta. Yari kumwe n’umugabo we Jared Kushner, bagenda mu bwato bajya mu birori.Leonardo DiCaprio umukinnyi wa filime ukomeye cyane wamenyekanye muri Titanic ( yakinnye yitwa Jack ) yagaragaye ubwo yasohokaga muri hoteli ya Gritti Palace i VeniceUsher ari mu bwato ajya mu bukweKendall Jenner na Kylie Jenner ni abavandimwe b’abakobwa bazwi cyane ku isi mu rwego rw’imideli, imyidagaduro, no ku mbuga nkoranyambaga, uko ari babiri, basohotse muri hoteli ya Gritti Palace.Vittoria Ceretti, umunya mideli w’icyamamare, ubwo yasohokaga muri hoteli ya Gritti Palace.Kim Kardashian ubwo yasohokaga muri hoteliCorey Gamble na Kris Jenner ( nyina w’abakobwa b’ibyamamare barimo Kim Kardashian, Kourtney, Khloé, Kendall )bagaragaye mu bwato bwa taxi basohoka muri hoteli ya Gritti Palace.Khloé Kardashian ni icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi cyane kubera kwigaragaza mu reality show y’umuryango we witwa Keeping Up with the Kardashians.Tom Brady ni umukinnyi w’amateka mu mukino wa American Football nawe ni umwe mubitabiriye ubwo bukweOprah Winfrey ni umwe mu bagore b’icyitegererezo ku isi, akaba icyamamare mu itangazamakuru, ubucuruzi, ibikorwa by’ubugiraneza, no mu mateka y’umuco wa Amerika.Sarah Staudinger ni umunyamideli w’Umunyamerika wamenyekanye cyane mu mwuga we, aho yashinze ikigo STAUDAbagize itsinda ry’abaharanira ibidukikije Extinction Rebellion bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa Kane mu kibuga cya Piazza San Marco mu mujyi wa Venice, bamagana ibikorwa byangiza ibidukikije n’hindagurika ry’ikirere.