Twese bitubaho umunsi kuwundi, ukajya guhaha ikintu runaka ukabanza kureba ko kitarengeje igihe, hari nubwo twanga kugura twitwaje ko ngo habura iminsi micye ngo igihe cyanditseho kigere. Ariko se mu by’ukuri ubundi tariki yaturutse he, yazanywe na nde kuburyo yaje ikatubera uruzitiro ku bintu byinshi?
Tugeze ku rwego rw’uko uramutse uriye ku kintu bigaragara ko cyarengeje igihe utangira kumva ko kitaryoshye kandi mu byukuri ataribyo, iyi tariki burya akenshi dukwiye kumenya ko ari ubujyanama buba butangwa kurusha uko ari igihe ntarengwa nyakuri.
Icyo tugomba kumenya burya nta mabwiriza ngenderwaho agena igihe gikwiye gushyirwa ku bicuruzwa cyane cyane ibiribwa, ahubwo burya uruganda nirwo ruhitamo igihe runaka kigomba kugirwa itariki ibintu bigomba kurangiriraho, ibi babikora bashingiye ku kuba igicuruzwa kizagera igihe runaka kikaba cyatakaza ibara cyangwa uburyohe bugahinduka ariko akenshi ntibiba bivuze ko iyo tariki nigera ibintu ukabirya bizahita bikwica amagambo anyuranye ariko nka: Best before, use by, sell by, expires on, aya yose agenda ashyirwa ku gicuruzwa hagendewe ku mikorere yacyo, icyo ahuriraho nuko yose aba akwereka igihe cyiza cyo gukoresha icyo gicuruzwa kuko aribwo baba bizeye ubwiza bwacyo kurushaho.
Hano wakwibaza uti nigute inganda zibasha gushyiraho ayo matariki zigendera kuki?
Hano akenshi uruganda mbere yo gusohora igicuruzwa babanza gukora ubushakashatsi muri za laboratwari bakareba igihe gishoboka cya gicuruzwa gishobora nko gutakariza ibara ryacyo, iyo babirangije bashyiraho igihe kiri hagati na hagati bivuze ko iyi tariki iba yanditseho iyo igeze igicuruzwa gishobora gukoreshwa indi minsi myinshi kikiri kizima.
Ikintu ugomba kumenya kuraya matariki ari ku bicuruzwa ahanini inganda ziyashyiraho ari muburyo bwo gutanga abagabo kugira ngo nihagira nugira ikibazo yarariye ikintu cyarengeje igihe batazabibazwa. Nkubu ibicuruzwa birimo nk’umuceri, amakaroni ndetse nibindi nkabyo bishobora kuba bikiri bizima na nyuma y’umwaka uhereye ku itariki byarangiriyeho. Ukuri kwa nyako nuko ugomba kumenya ko kuba itariki yageze bidahita byica ubuziranenge bw’ibicuruzwa, siko biri.
Ahubwo kugira ngo igicuruzwa runaka cyangirike bitwara igihe kinini cyane cyane kuribi bintu biba bifunze neza mu mashashi, bisobanuye biba bigifite igihe kinini bikiri bizima na nyuma yuko ya tariki igeze.
Ikintu ukwiye kwitaho nukubanza ukihumuriza cyangwa ukarya ducye kugira ngo ubanze wumve ko impumuro n’uburyohe bitahindutse nahubundi itariki siyo iba yihutirwa kurebaho. Nkubu amata na za yawurute nibyo abantu bakunda kugirira impungenge cyane ariko ukwiye kumenya ko burya amata yabitswe mubyuma bikonjesha aba afite iminsi myinshi akiri mazima na nyuma yo kurenza itariki yanditseho wayanywa kandi ntacyo yagutwara.
Ingingo nyamukuru yagaragaye nuko ibiribwa byinshi byangizwa no kubibika nabi kurusha uko ari itariki bizarangiriraho, nkubu inyama, amata nibindi nkabyo iyo bitabitswe neza byangirika na mbere yuko ya tariki yanditseho igera. Usanga benshi bafata ibicuruzwa byari nko muri firigo bakabishyira hanze nyuma bakabigaruramo, ririya nikosa rikomeye cyane rishobora no gutuma ibintu byangirika nyamara twe tugabyitirira itariki yanditseho.
Ikindi kintu ugomba kumenya nuko ibintu bikoze kuburyo birimo isukari, umunyu, vinegere cyangwa ibindi binyabutabire burya bigira ubushobozi buhambaye bwo kuramba igihe kinini cyane.
Mu bihugu byinshi birimo nk’Ubwongereza mu Buyapani ubu batangiye guhindura uburyo aya matariki ashyirwa ku bicuruzwa, ibi nukubera ko wasangaga ibiribwa byinshi bijugunywa bikiri bizima ngo kubera ko umuntu yasanze handitseho itariki yarangiye ntabe agikoresheje ibyo yaguze, sibyo gusa amaduka amwe namwe wasangaga ajugunya ibicuruzwa kuko bisanze itariki yanditseho yararenze nyamara byakabaye bikomeza gucuruzwa ndetse bigakoreshwa.
Muribyo bihugu ubu nta ruganda rwandikaho ngo ibi bintu bizarangira igihe niki ahubwo bandikaho ngo bizaba bimeze neza cyane kuriyi tariki.
Ndetse ubu hari nibiribwa batandikaho ikintu na kimwe kuko babizi neza bimara imyaka myinshi mbere yo kwangirika. Wowe rero ujye ukoresha ubwenge bwawe wihumurize, uryeho cyangwa urebeshe amaso niba nta cyahindutse ku miterere yigicuruzwa. Muri macye rero iriya tariki ntikakubuze kwihahira ikintu runaka.