spot_img

Dore Ibyo Ukwiye Kumenywa Ku Ndege Ya Amerika Yakoreshejwe Mu Gitero Kuri Irani. Radar Ntago ishobora kuyibona

- Advertisement -

Iyi ndege yitwa B-2 Spirit, izwi kandi nka “B-2 Stealth Bomber,” ni indege y’intambara idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakozwe n’uruganda rwa Northrop Grumman, Indege ya B-2 Stealth Bomber yakozwe mu myaka irenga 30 ishize. Yafashe ikirere bwa mbere mu mwaka wa 1989, bivuze ko kugeza mu 2025 ishobora kuba imaze imyaka 36. Ni indege ifite amateka maremare kandi ifite ikoranabuhanga rihanitse rikoreshwa cyane mu bikorwa bya gisirikare. ikaba yarakozwe mu rwego rwo gutanga ubushobozi buhanitse bwo kugaba ibitero mu buryo budasanzwe, cyane cyane ahari ubwirinzi bwinshi bwa gisirikare.

Bwa mbere iyi ndege ya B-2 Spirit yagaragaye mu kirere byari ku itariki ya 17 Nyakanga 1989.

Nigute iyi ndege yihisha ku radar

- Advertisement -
  • Ifite igishushanyo cyayo kidasanzwe (Flying Wing Design): Ifite umubiri usa n’ibaba rinini rimwe ritagira umubiri usanzwe w’indege, bituma ibice byinshi byayo bidafata imirasire ya radar nk’indege zisanzwe.

- Advertisement -
  • Iyi ndege yubakwa hifashishijwe ibikoresho by’umwihariko bishobora kwinjiza cyangwa gusohora imirasire ya radar aho kuyisubiza, bigatuma igabanuka cyane ku buryo radar idashobora kuyibona neza.

  • Iyi ndege Ifite tekinologi igabanya ubushyuhe ikoresha n’amajwi, bityo bikagorana ko ibonerwa hifashishijwe ibimenyetso by’a Radar cyangwa ibindi bimenyetso by’ubushyuhe n’amajwi ku rugamba.
  • Ibice bya moteri n’imiyoboro yayo biri mu myanya ituma ingufu z’imirasire ya radar n’ibindi bimenyetso bidashobora gusohoka cyangwa gukwirakwira mu buryo bworoshye.

Uburyo B-2 ishobora kuguruka intera ndende

B-2 ishobora kuguruka intera ya kilometero zirenga 11,000 (mil 6,000 z’inyanja) idafashe lisansi. Iyi ndege ishobora kuguruka amasaha arenga 40 mu kirere, cyane cyane iyo ifashijwe kongererwa lisansi mu gihe iri mu rugendo. Ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ku butumburuke bwo hejuru cyane no hasi cyane bitewe n’icyo igiye gukora, bigatuma igira amahitamo menshi mu buryo bwo gutungura umwanzi.

Ubushobozi bwo gutwara intwaro zikomeye

B-2 ifite ubushobozi bwo gutwara intwaro zikomeye cyane zirimo ibisasu bisanzwe (conventional bombs), ibisasu bya nikleyeri, ndetse n’ibisasu byibasira ibirindiro byihishe cyangwa bikomeye (bunker-buster bombs). Ibi biyihesha ubushobozi bwo kugaba igitero ku nsisiro ziri kure, zifite uburinzi bwinshi, no gutera mu buryo butunguranye.

Ni ayahe mateka y’intambara, B-2 ifite, by’umwihariko mu gitero kuri Irani

B-2 yatangiye kuguruka mu 1989, inakoreshwa bwa mbere mu bikorwa bya gisirikare mu ntambara ya Kosovo mu 1999. Kuva ubwo, yagiye ikoreshwa mu bikorwa byo mu Butayu bwa Iraq, Afghanistan n’ahandi. Muri Kamena 2025, iyi ndege yagize uruhare rukomeye mu gitero cya Amerika cyagabwe kuri Irani, aho yagabye ibisasu bikomeye ku nsisiro za nikleyeri za Fordow, Natanz na Esfahan mu rwego rwo gukumira iterambere rya gahunda z’intwalo za kirimbuzi za Irani.

Iyi ndege iri mu zigura menshi cyane ku isi. Indege imwe ya B-2 igura hafi miliyari 2 z’amadolari y’Amerika. Gukora no kubungabunga B-2 bisaba amafaranga menshi cyane kubera ikoranabuhanga rihanitse ikoreshamo n’uburyo bukomeye bwo kuyibungabunga.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles