Umuhanzi n’umukinnyi w’amafilimi w’Umunyamerika Chris Brown, w’imyaka 36, yahakanye icyaha cyo kugerageza gukomeretsa umuntu abigambiriye, aho ashinjwa kuba yarakubise icupa umugabo witwa Abraham Diaw muri nightclub izwi nka Tape club iherereye i Londres.
Mu rukiko rwa Southwark Crown Court kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, Chris Brown n’undi bashinjwanya hamwe witwa Omololu Akinlolu bombi bahakanye icyaha cyo kugerageza gukomeretsa Diaw ku bushake. Banaregwa kandi icyaha cyo gukomeretsa Diaw (actual bodily harm) ndetse Chriss Brown wenyine ashinjwa no gutunga intwaro itemewe.
Ntibasabye kwiregura kuri ibyo byaha byose, ahubwo urubanza ruzongera gusubukurwa ku wa 11 Nyakanga 2025. Gusa byamaze gutangazwa ko urubanza nyir’izina ruzatangira ku itariki ya 26 Ukwakira 2026 rukazamara hagati y’iminsi itanu n’irindwi.
Chris Brown yageze ku rukiko saa tatu za mu gitondo, ahasanga itsinda rinini ry’abafotora, yinjira mu nyubako atavuze ijambo na rimwe. Muri salle y’inkiko, hari abantu barenga 20 bari baje kumushyigikira, benshi muri bo bari abafana. Nyuma yo gutabwa muri yombi n’abapolisi kuwa 15 Gicurasi mu masaha ya saa munani z’ijoro ubwo yari amaze kugera mu Bwongereza aje gutangira igitaramo cya Breezy Bowl XX, yaje kurekurwa by’agateganyo ku ngwate ya miliyoni 5 z’ama-pound, ahita akomeza igitaramo cye mu mujyi wa Cardiff ku wa Kane.
Arateganya gukomeza ibitaramo i Londres, Manchester, Birmingham, Glasgow no mu bindi bihugu by’i Burayi.