Mu butumwa bwatunguye isi yose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akakaye agaragaza uruhare rw’Amerika mu ntambara iri hagati ya Isiraheli na Iran, anavuga ko Iran ikwiye “gupfukama nta yandi mananiza” ndetse agira n’ibyo avuga bijyanye n’umutekano w’umuyobozi mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Mu butumwa bwinshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 16 Kamena, Trump yagize ati: “Ubu dufite kugenzura kwuzuye ku kirere cya Iran. Iran yari ifite ibikoresho byiza byo gukurikirana ikirere n’ubwirinzi bwinshi, ariko ntacyo bimaze ugereranyije n’ibikoresho byakorewe muri Amerika. Nta wundi ubikora neza nk’Abanyamerika,”
Trump yanavuze ko Amerika izi aho Khamenei yihishe, amwita “intego yoroshye,” ariko yongeraho ati: “ntituzamwica, nibura ubu si cyo gihe.”
Iyi mvugo yakurikiwe n’impungenge zikomeye mu rwego mpuzamahanga, aho impuguke mu bya dipolomasi bavuga ko ishobora gukongeza umwotsi w’intambara nini hagati y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati. Iran kugeza ubu ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro, ariko byitezwe ko izagira icyo ikora mu maguru mashya.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora guhungabanya imirimo ya diplomasi iri gukorwa na leta iriho muri Amerika, cyane cyane mu biganiro by’ibanga bigamije kugarura ituze.