Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi mu mupira w’amaguru, yagaragaye afite ibara ry’umukara yasize ku kirenge cye, ibintu byateye amatsiko abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru nka SPORTbible, BILD, na LADbible, abakinnyi benshi bakoresha iri rangi ry’umukara ku nzara z’ibirenge kugira ngo birinde udukoko twandura n’indwara z’ibisebe, cyane cyane kubera igihe kinini bamara bambaye inkweto zifunze.
Ronaldo, nk’umukinnyi w’umuhanga nawe ari mubakoresha ubu buryo mu kwita ku buzima bwe no gukomeza gukora neza mu kibuga.
Iyi myitwarire yatumye abantu benshi kuri social media bayivugaho cyane, bamwe bavuga ko ari uburyo bw’ubwenge bwo kwirinda ibibazo by’ubuzima bw’ibirenge.