spot_img

Iran irasaba Amerika gusaba Israel guhagarika intambara

- Advertisement -

Repubulika ya Iran yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugira uruhare mu guhagarika intambara y’ikirere imaze iminsi ine hagati ya Iran na Israel. Ibi byatangajwe ku wa Mbere n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas araghchi, abicishije ku rubuga rwa X (rwasimbuye Twitter).

araghchi yagize ati “Niba Perezida Trump ashishikajwe by’ukuri na dipolomasi kandi yifuza guhagarika iyi ntambara, intambwe zikurikiraho ni ingenzi. Israel igomba guhagarika urugomo rwayo, kandi mu gihe nta guhagarika kwuzuye kw’ibikorwa bya gisirikare bidukorerwa, igisubizo cyacu kizakomeza. Bisaba gusa guhamagara kuri telefone iturutse i Washington kugira ngo bahagarike umuntu nka Netanyahu. Ibyo bishobora gufungura inzira igaruka kuri dipolomasi.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashoye kurangiza izi ntambara zitagira iherezo, bizangiza burundu amahirwe yo kugera ku bwumvikane biciye mu biganiro. Ibyo bizateza ingaruka zikomeye, zitoroshye guteganya ndetse zishobora kuba mbi cyane ku mutekano wo mu karere no ku bukungu bw’isi yose.”

- Advertisement -
abbas araghchi ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Iran

Aya magambo aje mu gihe umubano hagati ya Iran na Israel ukomeje kuba mubi cyane, kandi icyizere cyo gusubukura ibiganiro bijyanye n’inganda za nucléaire za Iran kigenda kiyoyoka. Iran ikomeje gushimangira ko izakomeza kwirwanaho igihe cyose izaba itwe, mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba bikomeje gusaba ko ikibazo cyakemurwa mu mahoro.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles