spot_img

Byatahuwe ko atagira ibyangombwa nyuma y’imyaka 20 atwara indege kandi atarakora impanuka na rimwe.

- Advertisement -

Uyu mugabo watwaraga indege mu kigo cya South African Airways muri Afrika y’epfo yeguye mu nshingano ze nyuma yuko batahuye ko ibyangombwa yakoreragaho aka kazi ari ibihimbano (fake licence) nyamara bivugwa ko yaramaze imyaka irenga 20 akorana n’iki kigo ariko ntawabashije gutahura ko atagira ibyangombwa byemewe icyo gihe cyose.

Yitwa William Chandler byatahuwe ko ibi byangombwa yakoreragaho aribyo yihimbiye ariko bikabasha kumuhesha akazi kugeza ku rwego rw’ikirenga mu gutwara indege (Senior Pilot).

- Advertisement -

Ibi byatahuwe nyuma y’akabazo kabaye muri 2018 ku ndege yavaga muri iki gihugu yerekeza mu Budage uyu Chandler niwe warushinzwe kugenzura urugendo rwayo, ikibazo cyabayeho cyatumye habaho gushidikanya ku bumenyi bwe maze batangira gukurikirana ibyangombwa bye ari nabwo bavumburaga ko ibyangombwa afite bitamwemerera gutwara indege nkiyi y’abagenzi.

- Advertisement -

Bavuga ko uyu yageze muriki kigo mu 1994 nk’umukanishi w’indege ndetse nyuma aza kubona ibyangombwa byo gutwara indege ntoya gusa we yaje gushaka ibyangombwa by’ibipapirano byo gutwara indege nini z’abagenzi ndetse biza kumuhesha akazi gakomeye.

Ubusanzwe kugira ngo baguhe ibi byangombwa bisaba ko ugomba kuba ufite ubunararibonye bw’amasaha 1500 yo gutwara indege, aha haba harimo byibuze amasaha 100 yo gutwara mu ijoro, ibi bizana n’ibindi byinshi bisabwa birimo ibizamini byo kwa muganga ariko ibi byose Chandler yabyirutseho mu manyanga arabibona kugeza abonye uruhushya rwo gutwara.

Muri 2019 uyu yatawe muri yombi biturutse ku kirego cya South African airways, gusa yaje kurekurwa ngo aburane ari hanze, iki kigo cyasabaga gusubizwa amamiliyoni cyahaye uyu mugabo y’imishahara, amafaranga cyatakaje kimuha ngo ajye mu biruhuko n’umuryango we ndetse n’ibindi byose bamutakajeho ariko we akavuga ko yabihawe kubera akazi yakoreye iki kigo atabihawe bitemewe nuko ntacyo yakoze.

Kugeza nubu rwabuze gica ikirego kiracyari mu rukiko.

Ari wowe uyu mukozi wamwirukana?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles