Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, indege y’ubwikorezi ya Cargolux, sosiyete yo muri Luxembourg ifite bamwe mu banyamigabane b’Abashinwa, yateje urujijo rukomeye nyuma yo guhindura inzira yayo iva mu Bushinwa, bikekwa ko yerekeje muri Iran aho kugera aho yagombaga kugana.
Iyi ndege ifite nimero CV9736, yatangiye urugendo rwayo ku itariki ya 15 Kamena ivuye Zhengzhou mu Bushinwa, igaragaza ko izajya Luxembourg. Ariko amakuru atangwa na Flightradar24 yagaragaje ko iyi ndege yahinduye inzira igana mu kirere cya Iran, mbere y’uko transponder yayo izimwa ubwo yari mu kirere cya Turkmenistan – igihugu kizwi nk’inshuti ya hafi ya Tehran.
Ibindi bisoko nka FlightAware byerekanye ko indege yahagaze mu mujyi wa Turkmenbashi, mbere yo gukomeza urugendo igana Luxembourg. Naho AirNavRadar yemeje ko iyi ndege yanyuze mu kirere cya Turkmenistan mbere yo kuburirwa irengero ku makuru ya radar.
Ibi byongeye kuzamura impaka ku kuba hari ubufatanye bw’ibanga hagati y’u Bushinwa na Iran bushobora kuba buri gukura, cyane cyane muri ibi bihe hakomeje kwiyongera igitutu hagati ya Iran n’u Burayi, ndetse n’inkeke z’intambara n’ubushyamirane na Israel. Inzego z’iperereza z’ibihugu by’Iburengerazuba zaba zatangiye gusuzuma neza impamvu nyamukuru y’iyi nzira idasanzwe.