Mu masaha ya nimugoroba yo kuri uyu wa Mbere, igitero cya gisirikare cyagabwe na Israel cyibasiye icyicaro cya Televiziyo ya Leta ya Iran (IRIB), giherereye mu murwa mukuru wa Teheran. Iki gitero cyabaye ubwo iyi televiziyo yari iri mu kiganiro gitambuka kuri “live”, maze ibiturika bihungabanya studio n’akaduruvayo mu gihugu hose.
Amakuru y’ibanze yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko ubwo iki gitero cyabaga, Televiziyo ya Leta ya Iran yari mu kiganiro cy’amakuru cyatambukaga ku buryo bwa “live”, maze amajwi y’ibiturika yumvikana mu buryo butunguranye, bituma abari mu kiganiro bahagarika kuvuga.
View this post on Instagram
Abaturage batuye hafi y’icyo cyicaro batangaje ko bumvise ibiturika bikomeye ndetse bamwe bahise batangira guhunga. Ubuyobozi bwa Iran ntiburagira icyo butangaza ku by’ingaruka zaba zabaye ku bakozi ba televiziyo cyangwa ku bindi bikorwa byangijwe, ariko amakuru aravuga ko uburakari mu baturage no mu bayobozi bukomeje kwiyongera, dore ko iki gitero gishobora gufatwa nk’igikorwa cy’intambara gifite izindi ngaruka ndende.
Iki gitero cya Israel kuri Televiziyo ya Leta ya Iran kije gikurikira ibihe bikomeye by’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko bijyanye n’amakimbirane ya gisirikare n’amagambo akakaye yagiye avugwa ku mpande zombi. Ibi bihuza n’amakuru avuga ko Israel ishobora kuba iri mu rugamba rwo guhashya ibikorwa bya Iran bifatwa nk’ibibangamira umutekano w’akarere.