Niba twamwita umugabo wa ntakigenda, niba twamwita umugabo uhagarariye abandi, namwe musoma iyi nkuru muradufasha mutubwire irimukwiriye rya nyaryo.
Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria ariko akaba yibera mu Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yuko bikekwa ko yateye abagore batatu icyarimwe. Aba bagore batatu nta bandi uretse “umugore we, nyirabukwe, ndetse na murumuna w’umugore we” iri tabwa muri yombi ryatunguye abaturanyi be ndetse ribavugisha byinshi kuko bo bavugaga ko aribwo bumvise amakuru nkayo kuva babaho.
Amazina y’uyu mugabo yagizwe ibanga ku bw’umutekano we akaba yaratawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bagize umuryango w’uwo mugabo. Ibintu byatangiye guteza urujijo ubwo abo bagore uko ari batatu batangiye kwerekana ibimenyetso by’uko bashobora kuba batwite kandi bikabera igihe kimwe. Inzego za leta zahise zitangira ibikorwa by’iperereza kuri iki kibazo.
Abumvise amakuru agendanye niki kirego bahise batangira kwibaza byinshi bibaza icyo amategeko abivugaho, ariko kandi bibaza ukuntu umuntu w’umugabo umwe ashobora guterera inda icyarimwe abagore batatu bakuru, bibaza niba haribyo yabateye cyangwa hari uburyo yabateyemo ubwoba mbese byatumye buri umwe yibaza icyabaye.
Icyakora abandi benshi bibaza ukuntu abagore batatu bashobora gutererwa inda rimwe n’umuntu bibaza ukuntu Nyirabukwe yemeye kuryamana n’umugabo w’umukobwa we, ndetse n’umukobwa akemera kuryamana n’umugabo wa mukuru we. Aha bakemeza ko imyubakire y’umuryango kuriki gihe iteye inkeke kugeza naho umugore ashobora kugira uruhare mu gusenya urugo rw’umukobwa we. Uyu mugabo ikirego cye kiracyakurikiranwa kigezwe imbere y’ubucamanza.