spot_img

Mu Bwongereza abagabo babiri bakatiwe igifungo bazira kwiba ubwiherero

- Advertisement -

Mu nkuru itangaje yakomeje kuvugwa hirya no hino ku isi, abagabo babiri bo mu Bwongereza bakatiwe igifungo nyuma yo kwiba ubwiherero bwa zahabu bw’agaciro ka miliyoni $6.4 bwari bugaragajwe nk’igihangano cy’ubugeni muri Blenheim Palace (inzu ndangamateka y’u Bwongereza).

Ubu bwiherero bwari bwarakozwe mu buryo bwihariye n’umuhanzi w’Umutaliyani witwa Maurizio Cattelan, ariko bwaje kwibwa mu buryo butunguranye mu kwezi kwa Nzeri muri 2019. Icyo gihangano nticyigeze kiboneka ukundi. Ubwo bwiherero bwa zahabu bwapimaga ibiro 98 kandi bukora nk’ubundi bwiherero busanzwe, bwari igice cy’igihangano kiswe “America”, cyakozwe n’umuhanzi Maurizio Cattelan.

- Advertisement -

Abibye ubwo bwiherero binjiye mu nyubako ya Blenheim Palace bakoresha imodoka mu gusenya idirishya, babukura aho bwari bwashyizwe banangiza amatara n’imiyoboro yabwo. James Sheen, umwe mu bajura, yemeye ibyaha birimo ubujura no gukwirakwiza amafaranga yavuye mu byaha, ahanishwa imyaka ine y’igifungo. Mugenzi we Michael Jones, wahamwe n’icyaha cy’ubujura mu rubanza, we yakatiwe imyaka ibiri n’amezi atatu. Iperereza ryagaragaje ko ubwo bwiherero bushobora kuba bwaratemaguwe bukagurishwa mu byuma by’agaciro, kuko kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko bwongeye kuboneka.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles