spot_img

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy, agiye kujyanwa muri gereza azira Kadhafi

- Advertisement -

Urukiko rwa Paris rwahamije Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa kuva 2007kugera 2012, icyaha cyo gucura umugambi kijyanye n’inkunga bivugwa ko yahawe na Moamer Kadhafi wahoze ayobora Libya kugira ngo atsinde amatora ya 2007.ccx

Abashinjacyaha basabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi, mu gihe urukiko ruzatangaza igihano cya nyuma mu minsi ya vuba. N’ubwo Sarkozy yahakanye ibyo aregwa, urukiko rwemeje ko, abari hafi ye bagerageje kwegera abayobozi ba Libya bashaka amafaranga y’amatora bitwaje izina rye.

- Advertisement -

Abajyanama be babiri bahamwe n’ibyaha harimo Claude Gueant wahamijwe ruswa no guhindura inyandiko, naho Brice Hortefeux ahamwa no gucura umugambi. Ariko umubitsi w’amafaranga y’amatora ya 2007, Eric Woerth, we yagizwe umwere.

- Advertisement -

Urubanza rufite ishingiro ku buhamya bwa bamwe mu bayobozi ba Libya, ingendo zakozwe n’abajyanama ba Sarkozy, hamwe n’inyandiko za Shukri Ghanem, wahoze ari Minisitiri w’ingufu muri Libya, wabonetse yapfuye mu mugezi i Vienne mu 2012.

Sarkozy amaze kenshi guhura n’ibibazo by’amategeko. Yigeze gukatirwa ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi amafaranga y’amatora mu rubanza rwa “Bygmalion affair”, ndetse yamburwa ishimwe rikuru ry’igihugu, Legion d’Honneur.

Nubwo afite ibi bibazo, Sarkozy aracyafite igikundiro gikomeye mu ruhande rw’abarwanashyaka b’iburyo mu Bufaransa, ndetse akunze kugirana ibiganiro bya politiki na Perezida Emmanuel Macron.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles