Mu gihe isi ikomeje kwibanda ku buzima bw’imyororokere, hari ikibazo gikunze kugaragara ku bagabo benshi ariko kigahora kivugwa gake mu ruhame, kurangiza mu gihe gito cyane, rimwe na rimwe mu minota ibiri gusa. Abahanga bita iki kibazo premature ejaculation, kandi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’urukundo ndetse n’abashakanye.
Abashakashatsi bagaragaza ko kurangiza vuba bishobora guterwa n’impamvu ebyiri: iz’umubiri n’iz’imitekerereze. Ku ruhande rw’umubiri, hari abavuka bafite sensitivity nyinshi ku gitsina cyabo cyangwa se bagira ikibazo cy’imisemburo itari mu rugero. Ku ruhande rw’imitekerereze, umuvuduko w’ibitekerezo, ubwoba bwo kutitwara neza cyangwa ibibazo mu mubano bishobora gutuma umuntu ahora yihutira kurangiza.
Inama z’abaganga n’abahanga mu buzima bw’imyororokere zisaba gukora imyitozo igamije kugenzura imikaya yo mu gitsina (pelvic floor exercises), gukoresha uburyo bwa “start-stop” mu gihe cy’imibonano, ndetse no kwirinda stress ihoraho. Hari n’abashobora kugirwa inama yo gukoresha agakingirizo kagabanya ubushyuhe cyangwa bakagana muganga akabafasha mu buryo bw’imiti cyangwa ubundi buvuzi bwihariye.
Nubwo kurangiza vuba ari ikibazo gikunze kugaragara, ntibivuze ko bidashobora gukemuka. Uburyo bwo kwigirira icyizere, kwitoza no gushaka ubufasha bw’abaganga ni intambwe ikomeye isubizaho ibyishimo mu mibonano no mu rukundo. Guhinduka birashoboka, kandi icy’ingenzi ni ukutaguma mu bwigunge ahubwo ugashaka ibisubizo.