spot_img

Afurika y’Epfo: Umupasiteri vavuze ko Yesu azagaruka muri uku Kwezi kwa cyenda 2025

- Advertisement -

Pasitori wo muri Afurika y’Epfo, Joshua Mhlakela, yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko yabonye Yesu mu iyerekwa amubwira ko azagaruka ku isi ku itariki ya 23 na 24 Nzeri 2025.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na CettwinzTV, anasaba abantu bose kwitegura, muri iyo videwo yamamaye kuri YouTube, Mhlakela yagize ati: “Igihe cyo kuzamurwa kiri hafi, waba witeguye cyangwa utiteguye. Nabonye Yesu yicaye ku ntebe ye, numva avuga ati ‘Ndaje vuba.’”

- Advertisement -

Pasitori yongeyeho ko Yesu yamubwiye ku matariki ya 23 na 24 Nzeri ko azagaruka ku isi. Ibi byahise bituma abakristo benshi batangira kujya kuri YouTube no ku zindi mbuga bahamya ko ibyo pasitori yavuze bishobora kuba ari ukuri.

- Advertisement -

KANDA HANO UREBE VIDEO

Hari uwanditse ati: “Umwana wanjye w’imyaka 10 na we aherutse kurota ibyerekeye kuzamurwa.” Undi yongeyeho ati: “Uyu mugabo ashobora kuba avuga ukuri 100%. Ntabwo nsanzwe ndeba ama videwo avuga ku bantu bavuga ibijyanye n’iyerekwa, ariko Imana yambwiye kureba iyi videwo.”

Hari abandi ariko bibutsa abantu ko nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha Yesu azagarukiraho. Umwe yagize ati: “Ni byiza kuba maso no kwitegura, aho kugira impaka. Imana yonyine niyo izi igihe.”

Nubwo iyi videwo imaze gukwirakwira cyane, abizera ndetse n’abatabizera baravuga ko n’ubundi Bibiliya ivuga ko nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha — bivuze ko Yesu atabivuga nk’ubutumire.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles