spot_img

Umuganga yahagaritse kubaga umurwayi ajya gutera akabariro.

- Advertisement -

Umuganga ari kuburanishwa n’akanama kagenga umwuga nyuma yo guhagarika igikorwa cyo kubaga umurwayi akajya gusambana n’umuforomo, bombi bakaza gufatirwa mu gahegeni n’umuganga ukorana na bo.

Umuganga w’inzobere mu bitaro bya Tameside, witwa Dr Suhail Anjum, hamwe n’umuforomokazi utatangajwe amazina (bahimbye Nurse C), bari bari mu kazi ubwo bafatwaga n’undi muforomokazi winjiye mu cyumba cyo kubagiramo agasanga bari bari gusambana.

- Advertisement -

Akanama gafatwa nk’urukiko rugenga umwuga w’ubuvuzi kumvise ko umurwayi yari yatewe ikinya cy’igihe kirekire kugira ngo abagwe, ubwo Dr Anjum yasabaga umuforomo kuguma akurikirana ubuzima bw’uwo murwayi we akajya gufata akaruhuko.

- Advertisement -

Ahubwo, yagiye mu kindi cyumba cy’abaganga, maze afatirwa n’undi muforomokazi wagejeje imbere y’inama ko yabasanze “ahantu hiherereye.”

Uwo muforomokazi wababonye, wiswe Nurse NT, yavuze ko yasanzeyo uwo mugore “ipantalo ye imanuye kugeza ku mavi, n’imyenda y’imbere ye igaragara,” mu gihe uwo muganga “yari ari gufunga ipantalo.”

Umuforomokazi NT yahise asohoka byihuse muri icyo cyumba nyuma y’ibyo yari abonye, mu gihe Dr Anjum, w’imyaka 44, yahise asubira mu cyumba cyo kubagiramo, akaba yari amaze hafi iminota umunani adahari.

Urukiko rwanzuye ko: “ Nta ngaruka zigeze zibaho ku murwayi ubwo Dr Anjum yari adahari mu cyumba cyo kubagiramo, kandi icyo gikorwa cyarangiye nta kindi kibazo kivutse.”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles