Maria Branyas Morera yapfuye muri Kanama 2024 afite imyaka 117, ahita aba umuntu wari ufite imyaka myinshi ku isi muri icyo gihe. Ubuzima bwe bwatumye benshi bashaka kumenya ibanga ryamufashije kubaho igihe kirekire. Nubwo gene (imiterere y’amaraso) n’amahirwe bigira uruhare, Morera ubwe yagaragaje ibintu byoroshye mu mibereho ye byamufashije, harimo n’ikintu gishobora gutangaza benshi, yanywaga uducupa dutatu duto twa yaourt buri munsi.
Icyatangaje abashakashatsi ni uko ubwo bageragezaga kureba uko igifu cye cyari giteye, basanze cyuzuyemo udukoko twiza dufasha mu igogora kandi bigaragaza ko umubiri we wari ugifite “ubuto” ku myaka ye. Yaourt ni kimwe mu biribwa bikungahaye kuri probiotic, bigafasha igifu kubona udukoko twiza two kurinda uburwayi no gusimbura utubi twangiza.
Ariko si yaourt yonyine yamufashije. Morera ntiyigeze anywa itabi cyangwa inzoga, kandi yari asanzwe arya indyo yuzuye irimo imbuto n’imboga. Yashimangiraga kandi akamaro ko kugira abantu beza bagufasha mu buzima, akirinda abantu “bangiza umutima”. Uburyo yabagamo yishimye kandi afite inshuti n’umuryango byamuhaga umutuzo, ibintu bigaragazwa ko bifasha abantu kubaho igihe kirekire cyane mu bice by’isi bita “Blue Zones”.
Nubwo tutazi ko twese tuzabaho imyaka 117, inkuru ya Morera itwibutsa ko imico myiza yoroheje ishobora kugira uruhare runini ku buzima bwacu. Kurya ibiribwa bifasha igifu nk’ayaourt, kugira inshuti n’imiryango tuganira, ndetse no kugabanya stress bishobora kuba intambwe ntoya ariko ifite umumaro muremure. Yaourt ye ntiyari umuti w’ibitangaza, ariko yari igice cy’ingenzi mu mibereho itekanye, yuzuye kandi yatumye abaho imyaka myinshi.