spot_img

‘Sinigeze nsengera umuntu muremure’ – Umugeni n’umugabo bo muri Canada bavuzwe cyane nyuma yo gusangiza inkuru y’urukundo rwabo rutari rusanzwe.

- Advertisement -

Mu gihe isi yacu ikomeje guhinduka vuba, aho abantu benshi bakunze kumva urukundo mu buryo butandukanye, hari inkuru itangaje y’urukundo rw’umugeni wo muri Canada, Anita Wing Lee na Timothy Muttoo, yagiye ikwira ku mbuga nkoranyambaga, ikaba isomo rikomeye ry’uko urukundo rutagira imbago.

Anita na Timothy bombi bakuriye i Toronto, bajyaga bahurira ku nsengero zitandukanye hafi yaho bari batuye ariko ntibavugane. Nyuma baje guhura muri 2021 mu isabukuru y’inshuti yabo, baza kumenyana neza binyuze mu bucuti busanzwe. Nubwo bajyaga bahurira muri byinshi, harimo gukora ingendo no gufasha abandi mu bikorwa by’ubugiraneza, Anita yaje kuvuga ko itandukaniro ry’uburebure hagati yabo ryari intandaro yo gutuma atabasha guhita akunda Timothy. Agira ati: “Ni gute umugore usanzwe wa metero 1.63 yakundana n’umugabo ufite uburebure bwa metero 1.21 gusa?”

- Advertisement -

Nyuma, Anita yafashe umwanya we asubira mu bitekerezo, areba neza imico ya Timothy, amenya ko ari umugabo w’Imana, ufite umutima mwiza, wicisha bugufi kandi wita ku bandi. Ibi byamuhaye icyizere cyo guha urukundo n’amahirwe Timothy.

- Advertisement -
Iyi nkuru imeze nkiy’umuvugabutumwa Nick Vujicic, wavutse adafite amaboko n’amaguru, n’umugore we Kanae, nayo yabaye isoko y’imbaraga zo kwemera ko urukundo rudasanzwe.

Anita na Timothy bahisemo gukomeza urugendo rwabo rw’urukundo, basezerana imbere y’Imana muri Kamena 2025, nyuma yo kwambikana impeta muri 2024. Amashusho y’ubukwe bwabo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi basusurukijwe n’uburyo urukundo rwabo rufite imbaraga, ndetse bamwe bavuze ko ari ikimenyetso cy’uko urukundo nyakuri rukiriho muri iki gihe.

Anita na Tim aha bari muri Kenya hamwe mu gikorwa cy’ubugiraneza

Anita ashimangira abakobwa bose ko urukundo rwabo rutazajya rugaragara nk’uko babiteze, ahubwo icy’ingenzi ari umutima w’umuntu n’imico myiza agira. Urukundo rwa Anita na Timothy rutwigisha ko kuba umuntu afite umutima mwiza, ukwemera, n’ubugwaneza, ari byo by’ingenzi kurusha ibyo amaso abona.

Waba warigeze ubona urukundo rutangaje rutari rusanzwe? Sobanura uko byagenze cyangwa se utange igitekerezo cyawe ku rukundo nyarwo!

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles