Ibyari bitegerejwe nk’umunsi w’ibyishimo n’urukundo, byahindutse umuborogo n’agahinda gakomeye. Florence Anane, umukobwa wo muri Ghana wari uri mu myiteguri yo kurushinga n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu, Bernard Sie Kwame, yitabye Imana mu buryo butunguranye, ubwo yari mu bikorwa byo gutanga ubutumire bw’ubukwe bwari kuba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Kanama 2025.
Nk’uko byatangajwe n’abari aho impanuka yabereye, Florence yakubiswe n’imodoka yihuta cyane ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda ajya guha inshuti n’abavandimwe ubutumire. Yahise apfira aho bidatinze, ibintu byasize benshi mu gahinda n’amarira menshi.
Abari bazi uyu muryango bavuga ko Florence na Bernard bari bakundanye byimbitse, bakaba bari mu byishimo byinshi bitegura intambwe ikomeye y’ubuzima bwabo. Nyuma y’iyi nkuru y’agahinda, abantu bifatanya n’umuryango mu kababaro kadasanzwe. Umusore bagombaga kurushinga, Bernard, aravugwaho kuba atarabasha kwakira uru rupfu rw’umukunzi we, wamutwaye umutima imyaka myinshi bari bamaranye.
Ubu, aho umuryango wagombaga gutegura ubukwe, barategura umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma. Umunsi wagombaga kuba uw’ibyishimo n’urukundo wahindutse uw’umwijima n’amaganya. Uru ni urugero rw’uko ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato, rukibutsa abantu bose ko tugomba gukundana no kwitwararika igihe cyose tugihumeka.